Byose bigiye hanze! Judith yatangaje ukuri kose ku itandukana rye na Safi Madiba

Mu kiganiro kirambuye Judith yagiranye na Thechoicelive yatangarijemo ukuri kose ku itandukana rye n' uwahoze ari umugabo we Safi Madiba. Aha gasopu kubamuharabika ngo yanze gatanya.

Jan 18, 2022 - 20:29
Jan 24, 2022 - 19:46
 0
Byose bigiye hanze! Judith yatangaje ukuri kose ku itandukana rye na Safi Madiba
Thefacts.rw

Kuri uyu wa 18 Mutarama 2022, umukinnyikazi wa filimi, umushabitsi akaba n' uwahoze ari umufasha wa Safi Madiba, Niyonizera Judith yatangarije "Thechoicelive" ko atigeze yanga gatanya hagati ye na Safi, ahubwo hajemo uburyarya bw' abacamanza. Yahaye gasopu abantu bose bamuharabika ko yakomeje kwihoma kuri Safi. Yashyize hanze ibyo yafashije Safi.

Ni mu kiganiro cyafashe isaha n' iminota makumyabiri n' umunani(1:28') yatangarijemo ko atigeze yihoma ku muhanzi rurangiranwa mu Rwanda no hanze yarwo, Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys. Yagize ati;" Hanze aha hari abantu bavuga ko nakomeje kwihoma kuri Safi kandi atari byo rwose. Urebye ubona ari we wakomeje kunyihomaho kuko yansabaga ikintu, nk' umukunzi we, nkahita nyimuha."

" Nge nakomeje kumwitaho mu buryo bukomeye cyane kugeza naho namujyanye muri Canada."

Judith yakomeje asobanura ko yari inyingi ya mwamba ku muziki wa Safi. Yagize ati;" Nakomeje kumufasha mu muziki we; ziriya ndirimbo zose yakoze, nazishoyemo ayajye uretse iriya ndirimbo yitwa, Good Morning, iyo yo yakozwe na lebo(label) yahozemo, The Mane."

Judith ni we wamujyanye muri Wasafi gukorana indirimbo na Rayvanny. Yagize ati;" Mu gihe twari mu gihe cya buki twerekeje muri Tanzania, tuza gutekereza ko byaba byiza twerekeje muri Wasafi gukorerayo indirimbo. Byarangiye mwishyuriye ibintu byose twasabwe muri Wasafi."

" Maze kumugeza muri Canada, yahise araruka. Namwishyuriye ibintu byose; nishyuye hoteli n' ibindi yakeneye. Nongeyeho no kumwiyandikishaho. Yahise apanga gukora gatanya"

Gatanya ye na Safi ngo yaje gupfa.

Nyuma yo kugera muri Canada, Safi ngo yahise yifuza gutandukana n' uwamugejejeyo. Yagize ati;" Mperukana na Safi  ku ya 25 Nzeri 2021 muri Canada, yatekereje gutandukana nange biza kwanga."

" Nagiye guhura n' abacamanza bo muri Canada mu gihe cya gatanya, banga ko nsoma ibyari bikubiye muri ibyo bipapuro, nange mpita nanga gusinya. Nyuma nza kubasobanurira ko Safi andega ibinyoma. Nabo baza kubitahura bahita bivumbura, gatanya irahagarikwa."

"Safi yakomeje uwo mugambi wo gutana nange. Nyuma yaho ibya mbere bisheshwe ntiyashatse indi gatanya kuko amezi atatu arashize( umuntu yaka indi amezi atatu ashize). Sinanze gatanya ahubwo we yananiwe kongera kuyaka."

Judith yaje guhura n' ibyago byo gukuramo inda.

Yemeje ko mu bihe bitari bimworoheye atari kumwe na Safi, yaje gukuramo inda, ati;" Nari meze nabi cyane, nza guhura n' ikibazo nkuramo inda y' amezi atatu n' igice."

Judith ngo yemereye Safi ko yakwaka  gatanya. Ubu Safi yaramuborotse kuri telefone ye, ntiyabasha kuvugana na we. 

Uyu mugore, Judith azwi cyane muri filimi 'Amakuta.' Yatangaje ko ari umushoramari muri iyo filimi. 

Mu gihe twakoraga ino nkuru Safi Madiba ntacyo yari bwatangaze ku byo avugwaho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.