Rema yahishuye inkomoko y'indirimbo ye karundura "Calm Down"
Kera kabaye umuhanzi Rema ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahishuye inkomoko y'indirimbo ye "Calm Down" imaze umwaka urenga ishyizwe hanze ariko ikaba ikomeje kunyura abatari bake hirya no hino ku Isi.
Uyu Divine Ikubor uzwi nka Rema mu muziki, akaba amaze kumenywa na benshi bitewe n'indirimbo ye yise "Calm Down" yashyizwe hanze muri Gashyantare 2022 iyoboye alubumu ye "Raves&Roses." Yahishuye inkomoko y'iyo ndirimbo, avuga ko yavuye ku mukobwa wamwiriyeho bari mu kabari.
Rema w'imyaka 23 yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze ahishura ko umukobwa bahuriye mu kabari ari we watumye ahanga "Calm Down" yamwambukije imigabane.
Yagize ati;"Iyo ndirimbo "Calm Down" nayanditse nyandikira umukobwa twahuriye mu kabari. Mu by'ukuri, naramwegereye nshaka kumuvigisha ariko we anyiryaho (yanga kumuvugisha) abitewe na bagenzi be bamwoshyaga ngo ntamvugishe. Nasigaye mubwira ngo tuza, tuza, tuza mukobwa mwiza."
"Ayo magambo nakomeje kuyasubiramo, indirimbo "Calm Down" iba iravutse. Nahise nangira kuyandika nyita "Calm Down."
Iyi ndirimbo yarakunzwe ku buryo umuhanzikazi wa mbere ku Isi uyoboye abari n'abategarugori mu gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, Selena Gomez yayisubiranyemo na we (Calm Down remix), maze icyanga cyayo kiriyongera karahava. Yageze mu ndirimbo 5 za mbere zikunzwe ku rubuga rwa Billboard.
