Nyuma yo kwibagisha, Doja Cat yamenyesheje alubumu nshya

Umuraperikazi, Doja Cat yavuze ko agiye gushyira hanze alubumu nshya.

Mar 23, 2023 - 15:16
Mar 23, 2023 - 15:20
 0
Nyuma yo kwibagisha, Doja Cat  yamenyesheje alubumu nshya

Umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane, Doja Cat yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya kane nshya. Akaba yahishuye izina ryayo, avuga ko yayise " Hellmouth." Ibi abivuze nyuma yo kwibagisha akaba ari koroherwa.

Uyu muraperikazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Doja Cat wigeze no kwegukana Grammy, yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter amenyesha iyi alubumu yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Mbere yo kubihishura ko afite alubumu nshya, yarabanje ahindura amazina amuranga ku rubuga rwa Twitter, yiyita Hellmouth. Nyuma yaje gushyiraho hashitagi (hashtag) ya Hellmouth (#Hellmouth). Biza guhita bimenyekana ko ari alubumu ye yitegura gushyira hanze.

Ntibiramenyekana neza injyana iyi alubumu ye izaba ikozemo. Aherutse kuvuga ko yisanga cyane mu njyana ya hip-hop na Rnb. Yavuze kandi ko agiye kujya akora cyane mu njyana ya Rnb.

Bamwe mu bakoresha Twitter bagize icyo babivugaho. Hari uwavuze ko abeshya nta alubumu yitegura gushyira hanze, undi we yamwifurije amahirwe masa no gukira vuba.

Doja Cat yaraherutse gutangaza ko yibagishije bimwe mu bice by'umubiri we. Yahishuye ko yagabanyishije bimwe mu bice by'umubiri we. Akaba yarabagishije kandi n'amabere ye.

Ibya alubumu ye byatangiye kuvugwa cyane nyuma y'ikiganiro yagiranye n'igitangazamakuru "Variety" aho yavuze ko ari gukora kuri alubumu ye ya kane.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.