Rihanna yatewe n'umugabo washakaga ko bibanira

Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna yatewe n'umugabo washakaga ko babana akaramata.

Mar 24, 2023 - 07:57
Mar 24, 2023 - 08:04
 0
Rihanna yatewe n'umugabo washakaga ko bibanira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, 24 Werurwe inkuru yasakaye ku Isi hose ko umugabo wo mu majyepfo ya Carolina ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, byamuzinduye aza mu rugo kwa Rihanna ashaka ko amubera umugore we. Abamucungira umutekano ni bo bamufashe, bahita bahamagara polisi.

Uyu mugabo utamenyekanye neza amazina ye, wari wambaye umupira w' ingofero utukura wanditseho NIKE imbere mu gatuza, yazindukiye mu rugo rw' umuhanzikazi Rihanna waririmbye indirimbo zirimo na "Diamond" agenzwa n'urwo yamukunze. Yarafite intego yo guhita amusaba ko yazamubera umugore we w'ibihe byose asigaje ku Isi.

Abarinda Rihanna bamufashe nk'umusazi, bahise bahamagara igipolisi. Igipolisi cyasanze nta tegeko namba yishe. Icyo bamukoreye bahise bamujyana mu modoka baramuganiriza.

Uwahaye amakuru TMZ yahishuye ko bamusabye ko ahita ataha vuba. Ngo kandi ntazongere kurota kuhagaruka.

Ibi byibukije abatari bake ibyabaye mu mwaka wa 2018.

Hari umugabo witwa Eduardo Leon yateye Rihanna iwe mu rugo i Los Angeles, arahirirwa. Icyo gihe Rihanna ntabwo yari mu rugo, hari ibyo yari yagiyemo hanze y'umujyi. Uwo mugabo yaje gufatwa n'igipolisi ahishura ko yaje kwa Rihanna kugira ngo amusambanye.

Rihanna wamenyekanye no ku ndirimbo "Rehab," muri Gicurasi 2022, yamenyesheje abakunzi be ko yamaze kwibaruka umwana w'umuhungu yabyaranye n' umuraperi, ASAP Rocky. Ku wa 12 Gashyantare uyu mwaka ubwo yaririmbaga mu kiruhuko cy'umukino karundura wa NFL (Superbowl, halftime show) yahishuye ko atwite  indi nda. Ubu ahamya ko abana n'umugabo we ASAP Rocky w'imyaka 34 banabyaranye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.