Umuhanzikazi Taylor Swift yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima

Taylor Swift watangiye urugendo rw'ibitaramo karundura, yatanze amafunguro ku kigo kiyagemura.

Mar 24, 2023 - 09:54
Mar 24, 2023 - 10:02
 0
Umuhanzikazi Taylor Swift yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima

Umuhanzikazi w' Umunyamerikakazi, Taylor Swift uri kugaruka cyane kuri paje zibanza z' ibitangazamakuru bitandukanye kubera ibitaramo karahabutaka ari gutegura ndetse n'icyo yakoreye muri Leta ya Arizona agashimisha abacyitabiriye, cyikaba kandi cyarabaye nyuma y'imyaka ine atahataramira. Yaharirimbiye indirimbo 44 mu masaha atatu n' imisago. Yakoze igikorwa cy'ubugira neza muri Leta ya Nevada, cyatumye ashimwa cyane.

Nyuma yo kuva muri Arizona atanze ubufasha ku kigo gifasha abadafite amafunguro, ku wa Gatatu w' icyi Cyumweru, nibwo Taylor Swift yahamije ko mu mpera z'icyi Cyumweru azaririmbira muri Leta ya Nevada. Yahise atangaza ko yateye inkunga y' ibiribwa ikigo cyibigemura cya Three Square. Icyi ni ikigo kigoboka abadafite ibyo kurya, cyikabagaburira, kiba gikeneye amafunguro yo guha abashonje.

Ubuyobozi bw' icyi kigo bwashimishijwe n'uyu mutima utanga w' icyamamarekazi Taylor Swift. Baciye ku rukuta rwabo rwa Instagram bagaragaza akanyamuneza batewe n' ibyo byakozwe na Swift.

Bagize bati;" Ntabwo twari tukuzi! Ariko turishimye cyane kuri uyu munsi. Umuhanzikazi Taylor Swift yaduhaye ubufasha. Ibyo bikaba bigiye kudushoboza kugaburira abatari bake bakeneye amafunguro hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Turagushimiye cyane Swift ku gufasha intego yacu yo kugoboka abashonje."

Taylor Swift wigeze kwegukana Grammy, ari mu rugendo rudasanzwe rw'ibitaramo nyuma y' ikiruhuko cy'imyaka ine. Ku wa Gatanu w' Icyumweru muri Arizona yahakoreye igitaramo cy'akataraboneka. Akaba yaraharirimbiye indirimbo zigera kuri 44. Ni indirimbo yaririmbye mu byiciro bitandukanye aho yavaga ku rubyiniro agahindura imyenda akongera akagaruka ari mushya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.