Urukundo rwa Miss n'umukozi wa FERWAFA rwari agatwiko

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Habineza Thabit ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA n’umunyamakuru Umuhire Rebecca wa Royal Fm. Uyu mwari witabiriye Miss Rwanda ya 2018 yavuzeko ari ibihuha ndetse biri kumushwanisha n'umukunzi we.

Feb 16, 2022 - 07:49
Feb 16, 2022 - 11:07
 0
Urukundo rwa Miss n'umukozi wa FERWAFA rwari agatwiko

Nubwo aba bombi  bari baragerageje kubigira ibanga rikomeye, Umunsi wahariwe abakundanye ‘St Valentin’ usize amakuru y’uko Habineza Thabit ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA akundana n’umunyamakuru wa Royal FM, Umuhire Rebecca wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Iby’urukundo rw’aba ni bo ubwabo babihamije babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ubwo bishimiraga uyu munsi wahariwe abakundanye.

Amafoto n’amagambo babwiranaga agaragaza urukundo hagati yabo, yaje ahamya neza amakuru yari asanzwe ahari y’uko aba bombi bameranye neza mu by’urukundo.

Habineza ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA ni umusore wanabanje kuba umunyamakuru wakoreye ibigo binarimo Radio10 na TV10.

Umuhire yatangiye itangazamakuru mu 2018. Aherutse kuvuga  ko yaryinjiyemo nyuma y’uko Ally Soudy yumvise ijwi rye ubwo yasubizaga akanama nkemurampaka akarikunda akamufasha gutangira uyu mwuga.

Ni urugendo Umuhire yatangiriye kuri Isango Star aho yakoze kugeza mu 2021 ubwo yahavaga yerekeza kuri Royal FM.

Mbere yo kwerekeza kuri Royal FM, Umuhire yabanje gukora ikiganiro Isango relax time cyanyuzemo abanyamakuru barimo Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Antoinette Niyongira n’abandi bamenyekanye cyane mu gihe Isango na muzika yo yanyuzemo Ally Soudy, Phil Peter n’abandi benshi bakomeye.