Dore icyo K. Kardashian yasubije uwamubajije ku by'isura ye

Uyu Khloé Kardashian yacyetsweho kwibagisha isura ariko nyuma akajya aca amarenga ko yibagishije koko isura ye. Hari icyo yasubije uwabimubajijeho.

Mar 31, 2023 - 12:16
Mar 31, 2023 - 12:21
 0
Dore icyo K. Kardashian yasubije uwamubajije ku by'isura ye

Umwe mubo mu muryango w' Abakardashian, Khloé Kardashian yasubije umukoresharubuga rwa Instagram wamubajije niba akumbuye isura ye ya cyera. Ni ikibazo gisa nicyaje cyimushotora cyimwibutsa ko akivugwa ko yibagishije isura ye.

Uyu Khloé Kardashian ufite abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni 300, akaba avukana na barimo Kim Kardashian, Kourtney Kardashian na Rob Kardashian, ukoresha urubuga rwa Instagram yamubajije ikibazo cyibukije benshi ibyavuzwe ko uyu Khloé Kardashian w' imyaka 38 yaba yaribagishije isura ye agashyirishaho uy' umwana w' umukobwa w' umwangavu nkuko bigaragara mu mafoto asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yasubije uwo mufana we ko atayikumbuye. Umuntu ukoresha izina rya poochkie kuri Instagram yagize ati" Ese ukumbuye isura yawe ya kera?" Kloé ati" Oya."

Ibyo byavuye ku mashusho Kloé Kardashian yagaragaragamo ari kumwe n'umwana w' umukobwa we witwa True akaba yaramubyaranye na Tristan Thompson. Uwo mukobwa na we akaba yagaragayemo avuga ko umusatsi we yawuhinduriye indoro kuko ngo mu byumweru bibiri biri imbere atazajya ku ishuri ngo bari mu cyiruhuko.

Khloé kadashina wakuzwe cyane mu kiganiro mpamo gica kuri televiziyo ahuriramo n'abavandimwe be cyiswe " Keeping up with the Kardashians" yacyetsweho kenshi kwibagisha isura ariko nyuma akabyemera. Ni ibintu kandi bivugwa no ku bavandimwe be barimo n' uwahoze ari umugore wa Kanye West ari we Kim Kardashian. Aho bivugwa ko bibagisha amasura, amabere n' ibibero kugira ngo bakurure abatari bake hirya no hino ku Isi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.