Rocky akurikiranyweho Miliyoni zirenga 6 z’amafaranga y’u Rwanda yambuye Igwe Media-video

Uwizeye (imana) Marc umaze kumenyekana ku mazina ya Rocky Kimomo muri Filime z’agasoanye arashijwa Miliyoni 6 zirenga na “Ingwe media” nyuma y’amasezerono yimikoranire bari bagiranye akayica , bamaze kumuha yambere angana n’ibihumbi 500Frw.

Aug 27, 2021 - 04:47
Aug 27, 2021 - 04:49
 0
Rocky akurikiranyweho  Miliyoni zirenga 6 z’amafaranga y’u Rwanda yambuye Igwe Media-video

Imikoranire hagati y’aba bombi [Rocky Kimomo na Igwe Media], hongeye gututumba ikibazo cyo kuba yaba ‘yaranyanganyije amafaranga yahawe’, mu ntangiriro z’amasezerano yashyizweho umukono kuwa 28 Gashyantare 2021, hagati ye na ’Igwe Media’ bemeranya ko azajya asobanura filime yamamaye ikaza kuburirwa irengero yitwa ’Maitre Nzovu’.

Ku byangombwa yitwa Uwizeye Marc

Nyir’umushinga avuga ko kugeza ubu, bafite ibihombo byinshi bashyizwemo n’uyu musobanuzi. Bavuga ko bakomeje kumusaba kubahiriza amasezerano akabyanga, ubu baramwishyuza arenga Miliyoni 6Frw.

Nk’uko bigaragara mu masezerano bagiranye, ni uko buri gace Rocky Kimomo yari kujya asobanura, yagombaga kujya ahabwa ibihumbi 50Frw akagenda avanwa muri bya bihumbi 500 Frw yahawe ku ikubitiro, ari nako bagenda bamwongera andi bijyanye n’aho umushinga wari kuba ugeze.

Aya masezerano kandi akaba agaruka ku bijyanye n’abari kujya bamamaza muri filime ’Maitre Nzovu’ yasobanuraga akora nk’umukozi wa Igwe Media.

Amasezerano bagiranye yemewe n’amategeko, na cyane ko yashyizweho umukono na Noteri witwa Safina Mukamana.

Amasezerano ya Igwe Media na Rocky Kimomo yamusabaga gutanga filime isobanuye imwe buri cyumweru ni ukuvuga uduce tune mu kwezi


Amasezerano Rocky Kimomo yagiranye na Igwe Media akaba yemewe nk’uko bigaragara yashyizweho umukono na Noteri Ku ikubitiro Rocky Kimomo akaba yarahawe ibihumbi magana 500 Frw akaba yari kuzajya yishyurwa ibihumbi mirongo 50Frw kuri buri gaceMu busanzwe benshi bazi ko uyu musobanuzi yitwa Uwizeyimana Marc nyamara ku irangamuntu bivugwa ko ari iye handitseho Uwizeye Marc.

Kurikira ikiganiro wumve inkuru mpamo y'ubu bwambuzi

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175