Mama wa Beyoncé, Tina yatse gatanya n'umugabo we wa kabiri

Umubyeyi w'umuhanzikazi Beyoncé Knowles ukunzwe n'abatari bake hirya no hino ku Isi, yatse gatanya n'umugabo we wa kabiri witwa Richard Lawson.

Jul 27, 2023 - 08:24
Jul 27, 2023 - 08:27
 0
Mama wa Beyoncé, Tina yatse gatanya n'umugabo we wa kabiri
Mama wa Beyoncé, Tina n'uwari umugabo we Richard, (photo: TMZ)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, 26 Nyakanga nibwo inkuru yabaye kimomo ko mama wa Beyonce yashyikirije inkiko impapuro zisaba gatanya hagati y'umugabo we wa kabiri, Richard Lawson bari bamaranye imyaka umunani. Ngo byatewe n'urwango rwavutse hagati yabo.

Uyu mumama Tina Knowles washakanye n'uyu mugabo wa kabiri Richard Lawson mu mwaka wa 2015 akaba n'ubundi yarabanye na se wa Beyoncé witwa Mathew Knowles, aho babyaranye abana babiri barimo Beyoncé na Solange.

TMZ yanditse ko icyateye Tina Knowles kwaka gatanya ari urwango rwatutumbye hagati ye na Richard Lawson, yanga kurwihanganira, bityo ku wa Kabiri w'icyi cyumweru ategura impapuro zo mu nkiko zamuhesha gatanya. Aba bombi bagiye gutandukana nta mwana babyaranye.

Tina yahishuye kandi ko ashaka guhindura izina rye. Urwo yakunze Richard rwatumye ahindura amazina ye yiyita Celestine Lawson, ubu akaba ashaka gusubira ku izina rye rya mbere rya Celestine Knowles.

Tina Knowles ni umwe mu bagore bazwi cyane ku Isi bitewe n'izina ritanyeganyezwa ryubatswe n'umukobwa we Beyoncé biciye mu muziki umwinjiriza agatubutse. Ubu Beyoncé akaba yaraciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ku Isi wegukanye ibihembo byinshi bya Grammys, aho yegukanye ibihembo 32.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.