Umukinnyi wa filime nyarwanda, Mudidi yakoze ubukwe buryoheye ijisho

Nyuma yuko uyu mukinnyi wa filime, Mudidi asezeranye n'umugore we Solange mu mategeko, yasezeraniye imbere y'Imana muri Katedelare ya Byumba.

Jul 30, 2023 - 09:05
Jul 30, 2023 - 09:29
 0
Umukinnyi wa filime nyarwanda, Mudidi yakoze ubukwe buryoheye ijisho
Umukinnyi wa filime nyarwanda, Mudidi n'umugore we Ingabire Solange basezeraniye Imbere y' Imana muri Katedelare ya Byumba, (photo; Mudidi)

Umukinnyi wa filime nyarwanda Habiyambere Emmanuel uzwi nka Mudidi ukina muri filime iri mu zikunzwe mu Rwanda yitwa"Menya Wirinde" yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Ingabire Solange. Yakoze ubukwe buteguye neza cyane, dore ko aho bwabereye hari hateguwe ndetse hatatswe na Mukagashugi Chantal.

 Ni ibirori by'ubukwe bwabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023, aho basezeraniye imbere y' Imana muri Katederalare (Cathedral) ya Byumba.

Mudidi uri mu bakinnyi bakunzwe muri filime yigisha ubuzima bw'imyororokere izwi nka "Menya Wirinde" yashyingiranwe na Ingabire Solange, uyu mugore akaba asanzwe ari umwarimukazi ku rwunge rw'amashuri rw'Indangamirwa, mu karere ka Nyagatare, kikaba kizwi nka Gs Indangamirwa/Nyagatare.

Uyu mukinnyi wa filime, Mudidi unyuzamo akanaririmba, korari aririmbamo yamuteye ingabo mu bitugu maze iririmba mu bukwe bwe indirimbo zirimo Roho Mutagatifu.

Bamaze gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe bakiriwe muri salle ya Fait i Gicumbi.

Ubu bukwe bw'umukinnyi ukina muri Menya Wirinde itambuka kuri Menya Life Tv, bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo: Orezy ukina muri filime "Menya Wirinde" na Director Kizz ufotora ku Isibo Tv.

Ni kenshi abahanzi cyangwa se abakinnyi ba filime bakora ubukwe bagahita baburirwa irengero, mu kiganiro Mudidi yagiranye na Thefacts.rw yahamije ko we atari ko bizagenda ahubwo agiye gushyiramo imbaraga.

Yagize ati;" Nge ntabwo ari uko bizagenda. Ngiye gushyiramo imbaraga nkore cyane kurusha uko nakoraga! Ahubwo mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri) hari indi izasohoka yitwa Maganya ya Kaliza."

Mudidi yasoje ikiganiro yagiranaga na Thefacts.rw, ashimira abafana be n'abakunzi ba filime Menya Wirinde, abakangurira gukomeza kuyireba. Ngo ibyiza biri imbere kuko n'iyitwa "Maganya ya Kaliza" igiye gusohoka mu mezi ari imbere.

Mudidi n'umugore we Ingabire Solange bakoze ubukwe bwiza, (photo; Mudidi)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.