Uganda: Umunyarwenya wigeze kuba n'umudepite, Kato Lubwama yitabye Imana

Inkuru mbi yavuye i Bunamwaya muri Uganda, ihamya ko uwahoze ari umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda, Kato Lubwama yitabye Imana.

Jun 7, 2023 - 09:38
Jun 7, 2023 - 09:56
 0
Uganda: Umunyarwenya wigeze kuba n'umudepite, Kato Lubwama yitabye Imana
Umunyarwenya wahoze ari n'umudepite muri Uganda, Kato Lubwama yitabye Imana, (photo;Internet)

Mugitondo  cyo kuri uyu wa Gatatu, 07 Kamena 2023 nibwo inkuru mbi yavuye i Bunamwaya muri Uganda ihamya ko rurangiranwa mu gusetsa wahoze ari n' umudepite mu Nteko Nshingamatego ya Uganda, Kato Lubwama yitabiye Imana mu bitaro bya Stana Medical Center. Birakekwa ko yazize indwara y'umutima.

Uyu munyarwenya Kato Lubwama yamenyekanye cyane mu byo gutera urwenya, nyuma aza gutorerwa kuba umudepite, ariko nyuma iyo mirimo yaje kuyisoza.

Urupfu rw'uyu mugabo, Kato Lubwama rwahamijwe n'abantu batandukanye barimo umuntu ukunda gukoresha urubuga rwa Tik Tok witwa Bajjo wemeje ko uyu Kato Lubwama yitabye Imana aguye i Stana Medical Center. Ni naho yakundaga kujya kwivuriza indwara y'umutima.

Iyi ndwara y'umutima bikekwa ko yamuhitanye, yarayimaranye iminsi, dore ko muri Werurwe 2022 aribwo yajyanywe kubagirwa mu gihugu cya Turukiya. Nyuma aza koroherwa ariko birangiye imuhitanye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.