James na Daniella bahishuye ikigare bagenderamo

Itsinda ry'abaramyi ry'umugabo n'umugore rizwi nka James na Daniella bavuze ko nta kindi kigare bagenderamo uretse icyabo nk'umugabo n'umugore.

Jun 7, 2023 - 08:23
Jun 7, 2023 - 08:31
 0
James na Daniella bahishuye ikigare bagenderamo
Itsinda ry'abaramyi James na Daniella, (photo; Internet)

Ikigare ni nk'itsinda umuntu abarizwamo akagendera no ku matwara yaryo. Itsinda ry'abahanzi bihariye ubuhanga bwo guhanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba kandi umugabo n'umugore rizwi nka James na Daniella ryemeje ko ikigare cyabo kihari kandi nta kindi kigare bagenderamo bagira urutse ikabo nk'umugabo n'umugore.

Umugabo  witwa James akaba umugabo w'umuramyikazi Daniella, bombi bahanze itsinda ry'abaramyi ry'umugabo n'umugore rizwi nka James na Daniella. Rifite indirimbo zirimo "Amavuta." Yavuze ikigare agenderamo we n'umugore, Daniella.

Yagize ati;" Turi abantu batajya batwarwa n'ibigare. Ikigare cyange ni njye n'umugore wanjye. Turi babiri, duhora tugendana buri munsi, tugana ku mwami wacu."

Ibi abitangaje nyuma y'igitaramo karahabutaka baherutse gukorera mu mujyi wa Kigali aho bamurikaga ku mugaragaro alubumu yabo nshya bise "Ibyiringiro.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.