Uko yandika izina mu muziki ni nako aryandika mu buriri! Diamond yategeye indege Spice Diana amubeshyeshya imishinga birangira bararanye-AMAFOTO

Diamod Platnumz, umuhanzi umaze gufata imitima ya benshi muri Afurika abikesha muzika, uko yandika izina muri muzika ni nako izina rye rikura mu kuryamana n’abakobwa benshi cyane hirya no hino.

Apr 15, 2021 - 12:07
Apr 15, 2021 - 12:09
 0
Uko yandika izina mu muziki ni nako aryandika mu buriri! Diamond yategeye indege Spice Diana amubeshyeshya imishinga birangira bararanye-AMAFOTO

Uyu muhanzi ukomoka muri Tandale mu gihugu cya Tanzania ari naho ashingira imizi atigisa muzika nyafurika, ari kuvugwa mu nkuru zerekeye kuba yararanye n’umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda aho yamutakajeho akayabo k’amafaranga akamutegera indege akamusanga muri Tanzania.

 

Spice Diana, ni umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda uri no mu bakobwa batungwa agatoki ko arangaza benshi. Diamond utagendera kamwe amarangamutima ye agaragaza ko ashaka kuzenguruka abakobwa bafite amazina akomeye bo mu bihugu bitandukanye. 

Yabaye mu munyenga w’urukundo na Zari Hassan ukomoka muri Uganda babanye nk’umugore n’umugabo dore ko banafitanye abana 2, yakundanye kandi na Wema Sepetu, Hamisa Mobeto bo muri Tanzaniya, Tanasha Donna wo muri Kenya nawe wabaye umugore we bakabyarana umwana, Tunda ,Wolper n’abandi basaga 10, yewe yanashyizwe mu majwi ko yaryamanye na ShaddyBoo umunyarwandakazi.

Spice Diana yaraye kwa Diamond aho bivugwa ko bararanye

Nyuma y’aba bose, Diamond bivugwa ko atangiye kwiyegereza umuhanzikazi Spice Diana aho yamutumiye amwizeza imishinga bagirana yamwishyuriye Visa na Tike y’indege kugira ngo ibintu bigende neza kandi byihute babonane. Diana akihagera baraganiriye bya nyirarureshwa birangira araye iwe.

Diana yerekanye ko Diamond yamufashe nk’umwamikazi aho yanagaragaje amarangamutima ye ashimira Diamond anagaraza ko muri Tanzania habaye iwabo ari nko kwisanga. Yagize ati: "Umuyobozi wa Wasafi wakoze cyane nkunyakira muri Tanzania, Imana ihe umugisha umutima wawe n’abanyatanzania muri rusange aho naho ni mu rugo". Diamond atungwa kandi agatoki ko abakobwa benshi abizeza imishinga ntigerweho, ikigamijwe ari ukuryamana nabo.

Spice Diana ari mu bahanzikazi b'uburanga muri Tanzania

SRC: Galaxyfm

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw