Bruce Melodie yanyomoje igitangazamakuru "Igihe.com"

Nyuma yaho umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ataramiye mu gihugu cy'u Burundi mu isozwa ry'irushanwa "Primusic," igitangazamakuru cyandikira ku butaka bw'u Rwanda cyitwa "Igihe.com" cyanditse ko indirimbo ya Bruce yise "Akinyuma" yarimukozeho ariko nyamuhanzi yavuze ko ari ibihuha.

Jul 31, 2023 - 17:21
Jul 31, 2023 - 17:36
 0
Bruce Melodie yanyomoje igitangazamakuru "Igihe.com"
Umuhanzi nyarwanda, Bruce Melodie yakoreye igitaramo i Burundi, (photo; Internet)

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 nibwo igitangazamakuru igihe.com cyanditse ko Bruce Melodie yahuriye n'uruva gusenya i Burundi igihe yari mu gitaramo karundura cya "Primusic" bitewe n'indirimbo ye yise "Akinyuma." Ngo yaririmbye indirimbo yaciwe na Leta y' u Burundi maze Polisi ibyivangamo. Bruce yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze anyomoza ayo makuru.

Itahiwacu Bruce Melodie uzwi nka Bruce Melodie cyangwa se Igitangaza yavuze ko igitaramo yakoreye i Burundi cyagenze neza ndetse Polisi itigeze ibyivangamo.

Yagize ati;"Birababaje kubona igitangazamakuru nka IGIHE nizeraga iwacu, gitangaza amakuru atariyo. Barangiza bagashyiramo inzego zishinzwe umutekano."

Mu gika cya kabiri, Bruce Melodie yahishuye ko i Burundi yahakoreye igitaramo cyiza. 

Yakomeje agira ati;"Nahawe umwanya uhagije kandi rwose ntawigeze yivanga mu kazi kange. Ndabashimiye baturage b'i Burundi."

Ibyo byavuye ku ndirimbo "Akinyuma" iri mu ndirimbo Leta y' u Burundi yaciye ivuga ko zirimo amagambo y'urukozasoni. Bityo, ntabwo yewe kuririmbirwa ndetse no gucurangirwa ku butaka bw'igihugu cy' u Burundi.

Ni igitaramo uyu muhanzi Bruce Melodie yakoze mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, yahuriyemo n'abandi bahanzi b'i Burundi barimo Kirikou Akili, Double Jay na Sat-B. Icyo gitaramo cyari icyo gusoza urukurikirane rw'ibitaramo byakorewe hirya no hino  mu Burundi mu irushanwa rya "Primusic" maze rishyirwaho akadomo n'icyo gitaramo  cyatangiwemo ibihembo. Igihembo cy'umuhanzi mwiza cyatwawe n'uwitwa Francis Destin.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.