Daddy Andre yavuze imyato umugore

Umuhanzi ndetse akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo Daddy Andre yavuze ko niba ushaka gutsinda ugomba kwiyegereza umugore.

May 4, 2024 - 16:37
May 4, 2024 - 17:04
 0
Daddy Andre yavuze imyato umugore

Daddy Andre wo mu gihugu cya Uganda akaba ari naho akorera ibikorwa bye by'umuziki yavuze ko umugore ari umuntu ukomeye cyane ku Isi kuko ngo ni we iterambere ry'ayo rishingiyeho, bityo ngo niba ushaka gutsinda mu buzima ugomba kuba hafi umugore.

Yagize ati:"Kugira ngo ube umutsinzi ndetse wagure Isi ugomba kuba hafi y'umugore. Abagore ni abantu beza, ndabakunda cyane."

Hagendewe ku byo yavuze, yagaragaje ko umugore yagufasha kwagura Isi. Yakugira n'inama zagufasha gutsinda maze ukagera kuri byinshi. 

Aya magambo yatangaje arakomeye cyane kuko afite izina rikomeye muri Uganda, icyo avuze gihindura benshi intekerezo zabo. Abivuze kandi mu gihe Isi yose iri mu gihe cyo guteza imbere igitsinagore aho bakangurirwa kwitinyuka bagakora, ibyo abagabo bakora na bo bafite ubushobozi bwo kubikora. 

Ibi kandi biributsa abari hirya no hino kubaha umugore kuko afatiye runini w'umuryango mugari, nkuko byama bigarukwaho ku munsi wabahariwe ari wo tariki ya 08 Werurwe buri mwaka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.