Elon Musk arawukoresha: Umuti uharawe uvura diyabete'Ozempic' ukora ute?

'Ozempic' ni umwe mu miti wamenywe n'abantu ko ushobora kubavura diyabete, ukabagabanyiriza umubyibuho ariko abahanga mu buvuzi bavuga ko atari umuti w'igitangaza.

May 4, 2024 - 10:54
May 4, 2024 - 12:29
 0
Elon Musk arawukoresha: Umuti uharawe uvura diyabete'Ozempic' ukora ute?

Ibyamamare, abahanga mu by'ikoranabuhanga n'abakoresha urubuga rwa TikTok bakomeje gushimagiza umuti uzwi nka 'Ozempic' ko wabavuye diyabete ndetse ubafasha kugabanya ibiro ahanini biterwa n'amafunguro yiganjemo amasukari bafata umunsi ku wundi.

Uyu muti "Ozempic" wemejwe n'ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, gishinzwe ubuziranenge bw'amafunguro n'ibinyobwa (U.S FDA) mu mwaka wa 2017, bemeza ko ushobora kuvura diyabete ndetse mu mwaka wa 2021 bemeje ko wibitsemo ibishobora kugabanya umubyibuho. Icyo basanzemo kiganya umubyibuho bagihaye izina rya "Wegovy." Ikaba itangwa biciye mu ishinge ziterwa ku kigero cyangwa ku kaboko, ziterwa buri cyumweru.

Bikimenyekana ko ushobora kugabanya umubyibuho watangiye gukoreshwa n'abifite.

 Umwe mu bakire ba mbere ku Isi, dore ko ari muri batanu ba mbere bigwijeho umutungo ku Isi, Elon Musk bamubajije impamvu ahorana itoto, atabyibushye kandi agaragara ko afite ubuzima buzira umuze, aciye kuri Twitter (X) yabasubije ko akoresha Wegovy. Ibyo byatije umurindi wimenyekana rya Ozempic.

Muri Nzeri umwaka ushize, igitangazamakuru "Variety" cyanditse ko abakinnyi ba filimi n'abazitunganya, mu ibanga rikomeye cyane, bashimagiza uwo muti. Ku rubuga rwa TikTok iyamamazwa rya Ozempic ryarebwe inshuro zirenga miliyoni 273, abantu bagaragaza amarangamutima ko babonye umuti ubakiza umubyibuho wabarembeje. Igitangazamakuru "The New York Times" cyanditse ko ibihumbi by'abatuye mu Bwongereza bazagezweho uwo muti "Wegovy" vuba.

Si iyi miti gusa'Ozempic' na 'Wegovy' iri gukundirwa kugabanya ibiro, mu Ugushyingo 2023, U.S FDA yemeje ko n'uwitwa 'Zepbound' ushobora gufasha abantu kurwanya umubyibuho. Undi muti wemejwe uhangana na diyabete ni Mounjaro.

Umuganga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bitaro bya Northwestern Medicine Lake Forest, Dr. Disha Narang yabwiye "The New York Times" ko bidasanzwe kubona abantu bizera umuti utarashyirwa hanze (utaremezwa uburyo uzakoreshwamo), abantu bizeye ko uzabakiza umubyibuho. Yakomeje avuga ko atewe ubwoba n'uburyo uwo muti ukomeje kwamamara kandi hataremezwa uburyo uzakoreshwamo. Umunsi wageze ahantu henshi abantu bazawufata nk'ishema bibagirwe ko ugenewe abarwayi ba diyabete.

Ozempic ikora ite?

Ozempic ni umuti wibitsemo "semaglutide" bifasha umubiri kugabanya isukari mu mubiri  n'ibiro, bityo bikagabanya diyabete yo mu bwoko bwa 2. Iterwa umuntu buri cyumweru ikagabanya isukari, ibintu bifasha urwagashya gukora neza. Si ibyo gusa kuko yihutisha igogorwa ry'ibiryo, intungamubiri zikaboneka vuba n'ibisohoka bigasohoka. Urubuga rwa Health.ucdavis.edu ruvuga ko biba byiza iyo abantu bakomeje gukurikiza ingamba zo kwita ku mubiri nko kurya indyo iboneye no gukora imyitozo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.