Ariel Wayz kwikunda cyane nibyo byamutandukanyije na Symphony Band yinjiyemo mu 2015

 Ariel Wayz uherutse gukorana indirimbo na Riderman asobanurako yakuze akunda umuziki. Yabonye izuba ku ya 9 Nzeri mu 2020. Yavukiye ku Gisenyi ahitwa ku Mbugangari.

Jun 5, 2021 - 07:22
Jun 5, 2021 - 07:25
 0
Ariel Wayz kwikunda cyane nibyo byamutandukanyije na Symphony Band yinjiyemo mu 2015
Ariel Wayz kwikunda cyane nibyo byamutandukanyije na Symphony Band yinjiyemo mu 2015

Uyu mwari w’imyaka 20 y’amavuko ni umwe mu bafite ijwi rishimwa n’abazi umuziki akaba ari n’umuhanga mu gusubiramo indirimbo. Asobanura ko yarebye amafaranga bahembwa muri band agahitamo kuvamo ngo atangire urugendo rwa muzika ajye asarura amafaranga ku giti cye. Ati:’’Ibi nibyo ngomba gukora ngategereza umusaruro nanjye nkarya imbuto ku giti cyanjye’’. Yemera ko gutandukana na Symphony Band bidashobora kubahungabanya. Abantu bajyaga bavamo arimo akabona barakomeze gukora kandi neza.

 

Ariel Wayz yahishuye impamvu yamutandukanyije na Symphony Band. Gukoresha imbaraga nyinshi bagahembwa make, rimwe na rimwe bagasabwa gukora ibitari mu masezerano babaga bagiranye n’uwateguye igitaramo biri mu byamuteye gutera umugongo iryo tsinda yinjiyemo mu 2015. Hari ibihe yibuka byamunyuze atazibagirwa nubwo yatandukanye n’itsinda ryamuzamuriye izina.

Urukundo yakuze akunda umuziki rwatumye akirangiza icyiciro rusange (Tronc commun) yaretse gukomeza icyiciro gisoza amashuri yisumbuye. Ati:’’Najyaga nibaza ikintu nziga bikanyobera mbonye amarushanwa rero y’umuziki nahise njya kurushanwa mbona natsindiye kujya kwiga ku Nyundo’’. Ariel Wayz yakundaga amasomo arimo Amateka kuko imibare yari yaramunaniye. Ageze ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo yize umuziki asoje ajya mu itsinda (Band) ya Symphony. Asobanura ko atigeze arota kuzakora indirimbo ku giti cye. Ajya muri studio bwa mbere yasubiragamo iz’abandi bahanzi.

Ni gute yinjiye muri Symphony

Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga. Igitangira rero yarimo: Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel na Uwikunda Sammy Yvan baririmba. Nubwo uyu mwari yaje kuyivamo agatangira urugendo rwa muzika ku giti cye. Ati:’’Joachim na Frank bari imbere yacu ho umwaka umwe jye nigaga inyuma yabo’’.

Mu gusobanura intumbero za Symphony Band Wayz avugako batangiye bafite gahunda yo gukora live music ku buryo batatekerezaga gukora indirimbo buri umwe ku giti cye. Ati:’’Twakoze ama stage menshi, twakoreye amafaranga rero twasanze ubwo buzima bwo guhora dusubiramo indirimbo z’abandi tutabuhoramo, natwe reka twicare dukore ikintu cyacu’’.

 

Igitekerezo cyo gukora indirimbo zabo cyaje areba

Uko bari bagize band baricaye babitekerezaho baza gufata umwanzuro wo kugana studio. Bahereye ku yitwa ‘’Hey’’. Iyi yatunganyijwe na Mugengakamere Joachim bakunda kwita Major usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer). Nyuma bakoze iyitwa’’Igitabo’’. Yasize indirimbo’’Respect’’ iri gutunganywa ava muri Symphony Band

 

Ibihe bitatu yibuka byamunyuze yagiriye muri Symphony band

Yibuka neza ko umwaka wa 2018 mu bihe bya Noheri ubwo bari kuririmba mu birori bya The Mane ya Bad Rama (Christmas celebrities party). Nubwo icyo gitaramo kititabiriwe cyane uyu mwari ntazigera yibagirwa uburyo bakiririmbyemo bikamunezeza. Twabibutsako iki gitaramo cyari cyatumiwemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye , abakina umupira w’amaguru, abamurika imideri, abahanzi, abanyamakuru, abanyarwenya, ibyamamare ku mbugankoranyambaga n’abandi. Muri icyo kirori babaga bambaye buri wese ibyo atekerezako bimubereye.

Ikindi gihe yibuka neza kitazamuva mu mutwe ni igitaramo bakoreye muri Kigali Arena. Ati:’’Mu gitaramo cya EAP twabyinishije abantu karahava kandi twarimo turirimba indirimbo z’abandi’’.

Ariel Wayz yasobanuye ukuntu amafaranga babahembaga yabaga ari make ugereranyije n’ingufu babaga bakoresheje. Hari igihe basabwaga kuririmba abahanzi bakererewe kandi bitari mu byo bumvikanye. Ati:’’Nibura arijye nari kwishyuza 1,500,000 kuri buri gitaramo’’. Asobanuriwe ko nayo ari make yavuze ko nibura miliyoni 5 ari zo yari guca muri buri gitaramo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175