RDB yahurije hamwe Dj Poizon Ivy, Dj Toxxyk, Yvan Buravan, Mike Kayihura na Octopizzo baganira ku iterambere rya muzika yabo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyahurije hamwe Yvan Buravan, Dj Poizon Ivy na Mike Kayihura baganira ku cyateza imbere muzika yabo.
Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda ‘RDB’ cyahurije hamwe Dj Poizon Ivy, Yvan Buravan, Dj Toxxyk, Mike Kayihura n’abandi baba mu ruganda rw’imyidagaduro bemeranya ubufatanye mu guteza imbere muzika yabo. Birashoboka ko Dj Poizon n’umuraperi Octopizzo bazagaruka mu Rwanda muri Nzeri y’uyu mwaka bagakora kuri imwe mu mishinga basize bemeranyije n’abahanzi bo mu Rwanda.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 04 Kamena 2021 ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) cyateguye ihuriro ry’abahanzi nyarwanda barimo Yvan Buravan, Mike Kayihura, Dj Toxxyk bahura na Dj Poizon Ivy, umuraperi Octapizzo wo muri Kenya n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda nka Bruce Intore washinze Intore Entertainment, Darius ureberera inyungu za Mike Kayihura n’abandi.
Kuri Twitter ya RDB banditse bati:’’uyu munsi twahurije ku meza n’abashyitsi baje kureba irushanwa nyafurika rya Basketball barimo Dj Poizon Ivy, Octopizzo n’abagize uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda’’. Iki kigo cyanditseko kizeye umusaruro uzava mu kuba barahuye kandi ubufatanya ku mpande zose bukaba butegerejwe mu kuzamura urwego rw’abahanzi nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
