Miss Kalimpinya yabatijwe
Kalimpinya Queen wahatanye mu marushanwa ya nyampinga (miss) w'u Rwanda 2017 akaba kandi amaze kugera ku rwego rushimishije mu mukino wo gutwara imodoka, yabatijwe.
Mu mpera z'icyumweru cya nyuma cy'ukwezi kwa Gicurasi 2023, Apôtre Alice Mignone Kabera washinze Women Foundation Ministries akaba n'Umushumba mukuru wa Noble Family Church yabatije abantu batandukanye bemeye kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza barimo Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017.
Abo bantu babatijwe na Apôtre Mignone ku Cyumweru, 28 Gicurasi 2023 hari kandi ku munsi mukuru wizihizwa cyane n'Abakristu uzwi nka "Pantekositi," bose bemeye ko Yesu ababera Umwami n'Umukiza. Miss Kalimpinya na we yemeye iryo sezerano.
Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu kuri Miss Iradukunda Elsa wegukanye iryo kamba rya nyampinga w' u Rwanda 2017, amenyerewe cyane mu marushanwa yo gusiganwa ku modoka. Aherutse kwitabira Huye Rally.
Yinjiye kandi no mu byo kumurika imideli. Aho amurika imyenda ikorwa n'uruganda bakorana.