Zari yahishuye igihe n'ahantu ubukwe bwe na Shakib buzabera

Kera kabaye, umuherwekazi Zari Hassan yavuze ko nyuma y'ubukwe bw'ibanga we n'umugabo we Shakib bakoze, hari gutegurwa indi mihango y'ubukwe karundura buzaba mu mpera z'uyu mwaka.

May 30, 2023 - 14:22
 0
Zari yahishuye igihe n'ahantu ubukwe bwe na Shakib buzabera
Zari na Shakib Lutaaya bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo buzitabirwa n'abambaye imyeru, (photo;Internet)

Umugandekazi akaba n'umuherwekazi, Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss lady uherutse kwemeza ko yakoze ubukwe mu ibanga n'umusore bacuditsi ubu witwa Shakib Lutaaya, yahishuye ko we n'uwo musore bari gutegura ubukwe buzabera mu ruhame, bukaba buzaba mu mpera z'uyu mwaka bukabera kandi muri Uganda.

Zari aherutse kwiyemerera ko yakoze ubukwe mu ibanga muri Mata 2023 igihe Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan. Ni ubukwe ngo yakoreye mu idini rya Kisilamu bubera muri Afrika y'Epfo. Ubu akaba yateguje abantu ubukwe noneho buzabera mu ruhame.

Uyu mugore Zari w'imyaka 42 ukomeje kwirukanka mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umuhanzi Diamond Platinumz banabyaranye abana babiri, yavuze ko ubukwe bwo muri Mata 2023 bwabaye mu bwiru kandi ngo ni ko byari byateguwe.

Yakomeje avuga ko imyiteguro y'ubukwe bundi bwabo igeze kure. Ngo ni ubukwe buzitabirwa n'abantu bambaye imyeru (white wedding), buzaba mu mpera z'uyu mwaka kandi bubere mu gihugu cy'amavuko ye, Uganda.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.