Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Kadogo wo muri Seburikoko n’umukobwa w’ubwiza butangaje
Ngabo Léon wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri firime y’uruhererekane ya Seburikoko akinamo yitwa Kadogo ,ari munyenga w’urukundo n’umunyamidelikazi bamaze igihe bakundana witwa Rosinette Umuhoza
Amaranga mutima yaba bombi bakunda kuyagaragaza bifashishije imbuga nkoranyambaga, cayane cyane urubuga rwa Instagram .
Uyu mukinnyi wa firime nyarwanda we byamurenze akagera aho ashyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram yarangiza akavuga ati “Only me” cyangwa “Njye gusa”
Rosinette Umuhoza na we mu minsi ishize aheruka gushyira ifoto y’uyu musore ku rukuta rwe, arangije arandika ati “Arabaruta bose” arangije ashyiraho akamenyetso k’umutima ashaka kwerekana ko yamwihebeye.
Umuhoza Rosinette uryohewe n’urukundo rwa Kadogo cyangwa se Njuga, asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga wifashishwa mu kwamamaza, mu bijyanye n’amafoto cyangwa se mu kumurika imideli mu bitaramo n’ahandi hateraniye imbaga y’abantu benshi. Abarizwaa mu kigo gifasha abanyamideli cya Kigali Modeling Company.
Kadogo bakundana asanzwe ari umukinnyi wa filime, umwanditsi wa filime n’ibindi bitandukanye.
Ngabo uzwi nka Kadogo avuga ko Umuhoza ari we umutima we wihebeye muri iyi minsi

Yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2016 ubwo yahuriraga n’umukobwa mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Lil G bikarangira bakundanye nubwo urukundo rwabo rutarambye.
