Umugore w'inzozi za Joeboy aratangaje

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Joeboy yatangaje ko umugore w'inzozi ze ari umugore ufite imbaraga nk'iz'umupfumukazi.

Jun 27, 2023 - 17:28
Jun 27, 2023 - 17:31
 0
Umugore w'inzozi za Joeboy aratangaje
Umuhanzi Joeboy ufite alubumu yitwa "Body&Soul," (photo;Internet)

Kuri uyu wa Kabiri, 27 Kamena 2023 umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Joeboy yatangarije televiziyo ya Standout Tv ko umugore w'inzozi ze ari umugore ufite imbaraga za gipfumu. 

Ibi Joeboy yatangaje byagoye abatari bake kubyumva ariko uko yagendaga abisobanura niko byagendaga byumvikana mu matwi y'abatari bake bari bakurikiranye icyo kiganiro.

Yagize ati;" Ibyo mvuze ni ibi, nkunda umugore ufite imbaraga za gipfumu (wicked woman). Sinshatse kuvuga ko nkunda ukoresha imyuka mibi. Sinzi ukuntu nabigusobanurira ariko ni ufite imbaraga zidasanzwe."

Uyu Joeboy w'imyaka 26 wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zirimo "Baby" ngo anezezwa n'umugore ufite imbaraga zihariye. Umugore uhorana ubushyuhe (aho ashyushye nta bintu byo guhora akonje), uhorana imbaraga nka zimwe z'abanyabufindo.

Umuhanzi Joeboy uhamya ko ari ingaragu akaba aherutse gushyira hanze alubumu, yashyize hanze muri Gicurasi uyu mwaka yise "Body&Soul," yashyizwe ku itara n'umuhanzi Mr. Eazi mu mwaka wa 2017 biciye mu ikompanyi ye ikora ubushabitsi ya emPawa Africa.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.