Bahati yanuriwe n'ubuhanga bwa Bruce Melodie

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Bahati yageze i Kigali aho yahishuye ko agiye gukorana indirimbo ya kabiri na Bruce Melodie. Yagarutse kandi no kuri producer Element.

Jul 4, 2023 - 05:55
Jul 4, 2023 - 06:05
 0
Bahati yanuriwe n'ubuhanga bwa Bruce Melodie
Umuhanzi wo muri Kenya, Bahati yamaze kugera mu Rwanda, (photo;Instagram)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, 4 Nyakanga 2023 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya uzwi nka Bahati, yamaze gusesekara mu rw'imisozi igihumbi nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melodie bise "Diana." Ngo arashaka ko bakorana indi ya 2.

 Yagaragaje ko yanuriwe n'imiririmbire ya Bruce ndetse ngo arashaka ko bakorana indi ndirimbo. Ngo arashaka kandi n'ikiganiro kihariye ari kumwe n'utunganya indirimbo uzwi nka Element.

Uyu muhanzi, Bahati ucishamo akanaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze i Kigali aho aje kumenyekanisha indirimbo aherutse gukorana na Bruce Melodie "Diana." Yashimangiye ko yanejejwe n'imikoranire yagiranye na Melodie ahamya ko azava mu Rwanda bakoranye indi ndirimbo.

Bahati kandi yavuze ko ashaka imikoranire n'utunganya indirimbo uzwi nka Eleéeh. Ibi abitangaje nyuma yaho Element avuye muri Country Records akerekeza muri 1:55 am, yakoranye indirimbo kandi na Harmonize.

Indirimbo "Diana" yakiriwe neza kuko yarebwe inshuro zirenga miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube, mu gihe kitageze ku cyumweru.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.