Yago Pondat yahawe ikibanza yari yahebye anagirwa Brand Ambassador
Umuhanzi nyarwanda, Nyarwaya Innocent, wamamaye nka Yago Pondat, mu kiganiro n’itangazamakuru, yahawe ikibanza mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gutangaza ko yenda kukimwa na kompanyi yari yakimwemereye.
Ibi yabitangaje mu minsi ishize, ubwo yasangizaga ubutumwa abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko ngo ntacyo byaba bimaze kwemerera umuntu ikintu ariko bikarangira utakimuhaye.
Ibi byatewe n’uko Komanyi ya Marshal Estate yemeye kumutera inkunga yo kumuha ikibanza mu Mujyi wa Kigali ariko ngo hakabaho impamvu yatumye itinda kukimushyikiriza. Byabereye mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya 1 yise ‘Suwejo’ yanitiriye indirimbo ye iri mu ziyigize, cyabaye mu mpera za 2023 muri Camp Kigali kuko iyi kompanyi yari umufatanyabikorwa muri icyo gitaramo.
Ibi byaje no gutigisa itangazamakuru ry'ino ndetse n’imbuga nkoranyambaga, cyane aho wasangaga abazikoresha bari kugenda bahererekanya ubutumwa bubivugaho ndetse hanahwihwiswa ko ngo Yago yari yasebeje iyi kompanyi, ibyashoboraga gutuma ngo inamujyana mu nkiko.
Siko byaje kugenda, kuko Marshal uri mu bayihagarariye mu Rwanda, yabwiye Chitah ko nta mwanya wo kumujyana mu nkiko babibonera kandi ko kompanyi yabo itasebye cyane ko ngo Abanyarwanda bazi neza icyo ibamariye.
None ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwagiraniye ikiganiro n’itangazamakuru muri Onomo Hotel i Kigali mu Mujyi, aho hagaragaye amashusho yagaragazaga Yago asinyira iki kibanza ndetse anagirwa Brand Ambassador wayo nk’uko byaje no gutangazwa n’impande zombi.
Yago ari gusinyira iki kibanza yahawe mu kiganiro n'itangazamakuru ku mugaragaro
