Umunyamakuru w’icyamamare, Mwijaku wo muri Tanzania agiye kwerekeza i Burayi

Icyamamare, umunyamakuru, umukinnyi wa filime akaba n’umuvugizi w’amakompanyi mpuzamahanga, Mwemba Burton, uzwi nka Mwijaku, wo muri Tanzania, agiye kwerekeza mu gihugu cy’u Budage giherereye ku mugabane w’u Burayi.

May 4, 2024 - 07:19
May 4, 2024 - 00:40
 0
Umunyamakuru w’icyamamare, Mwijaku wo muri Tanzania agiye kwerekeza i Burayi

Yabitanggarije ku rukuta rwe rwa Instagram mu masaha make ashize, aho yatumiraga abanyamakuru bandika bose kwitabira kugira ngo babanze baganire birambuye mbere y’uko yerekeza iyo mu bijyanye n’ishoramari.

Nk’uko yabyivugiye mu magambo ye, yagize ati ‘’ Ejo mbere y’uko nerekeza mu Budage mu bushoramari, abanditsi b’inkuru mwese mbahaye ikaze [Muri icyo kiganiro].

Ni ikiganiro giteganyijwe gutangira saa sita z’amanywa zuzuye, ku wa gatandatu, tariki ya 4, Gicurasi 2024, kikabera muri hoteli yitwa Hyatt Regency.

Mwijaku yari aherutse gutabaza Imana n'Abakurambere ngo bamusengere bamurinde ibibazo n'ibigeragezo kuko ngo mu mugi wa Kigoma avukamo wo muri Tanzania byari byinshi.

Iki cyamamare gisanzwe gikurikirwa n’abantu benshi mu karere ku mbuga nkoranyambaga zacyo. Nk’urugero kuri Instagram yanyujijeho ubu butumwa, akurikirwa n’abasaga Milliyoni 2 n’ibihumbi 100. Aba barimo ibyamamare bigenzi bye Zaiy Lisaa, Babalevo, Zuchu, Ibraah, Diamond Platnumz, Harmonize, Triggah, Hamisa Mabeto, Wema Sepetu, n’abandi. Mu Rwanda ho, akurikirwa n’abarimo Noopja, Taikun Ndahiro, … Naho, mu Burundi ni Landry Promoter, ibitangazamakuru byaho, n’abandi.

Gilbert GIRA He is also a showbiz content creator, journalist and analyst at Salus Radio, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser and social media influencer. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy his partnership and trending showbiz from him.