Umugabo wa Zari, Shakib arashaka kurwana na Harmonize

Hashize iminsi umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Harmonize asangiza abamukurukira ku mbuga nkoranyambaga yakajije imyitozo yo guterana ingumi 'Boxing,' ibyo byatumye umugabo wa Zari, Shakib Lutaaya amusaba ko bazahurira muri Tanzania bakumvana, akareba niba koko ashoboye.

May 4, 2024 - 09:33
May 4, 2024 - 10:05
 0
Umugabo wa Zari, Shakib arashaka kurwana na Harmonize

Umugabo w'umushoramarikazi Zari The Boss Lady, Shakib yatewe amatsiko n'imyitozo umuhanzi Harmonize amazemo iminsi yo mu mukino w'iteramakofe "Boxing," amwandikira amusaba ko bazahurira muri Tanzania bakumvana mu mitsi, amafaranga azavamo akazagenerwa ibikorwa by'ubugiraneza. Harmonize asubiza ko imyitozo ye yatuma ahindura intekerezo.

Umunya - Uganda Shakib Cham Lutaaya warushize na Zari wahoze ari umugore w'umuhanzi Diamond Platnumz, yagize ati:"Umunsi mwiza nshuti, nishimiye iterambere ryawe mu by'umukino w'iteramakofe. Nagusabaga ko twategura umukino uzaduhuriza twembi muri Tanzania. Ubundi amafaranga azava kuri uwo mukino akazagenerwa ibikorwa by'ubugiraneza(....) Mbaye ntegereje igisubizo cyanyu nizeye ko muzasubiza vuba."

Harmonize utajya aripfana, yahise amusubiza ko aramutse yitonze akareba neza imyitozo amazemo iminsi byatuma ahindura intekerezo. Aha yashaka kumubwira ko imyitozo amazemo iminsi ihambaye, bityo yamukubita akamubabaza cyane.

Harmonize ntiyagarukiye aho, kuko yahise asangiza bamukurikira kuri Instagram icyo kiganiro kigufi yagiranye na Shakib, abaza umugore we, Zari, niba ibyo yabimenye ko umugabo we ashaka gukina n'urupfu. 

Shakib Lutaaya asanzwe ari umutoza w'abakina umukino w'iteramakofe. Ni umukino yisangamo cyane, arashaka kureba niba Harmonize na we yarawumenye cyangwa niba hari ibyo gukosora asigaranye.

Shakib Lutaaya yasabye Harmonize umukino w'iteramakofe 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.