Muyoboke Alex yongeye kwatsa umuriro kuri Dj Pius amwita umuswa utabasha kugira inama abahanzi ngo batere imbere-Video

Muyoboke Alex yibasiye abahanzi bakora Hip Hop ko bahora muri gereza ku bwo kubura ikinyabupfura.

May 21, 2021 - 16:51
May 21, 2021 - 16:53
 0
Muyoboke Alex yongeye kwatsa umuriro kuri Dj Pius amwita umuswa utabasha kugira inama abahanzi ngo batere imbere-Video

Muyoboke Alex wafashije abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Urban Boys, Dream Boys, Social Mula, Davis D, Allioni Buzindu, Oda Paccy, Charly na Nina na Chris Hat afite ubu yavuze ko Dj Pius adashobora kuba umujyanama w’abahanzi kuko atabishobora. Yibasiye abahanzi bakora Hip Hop ko nta kinyabupfura bagira bakaba bahora muri gereza.

 

Dj Pius sinemera ko ari umujyanama w’abahanzi-Muyoboke Alex

Muyoboke Alex wabaye umujyana wa Tom Close na Chary na Nina bagatandukana nabi bikamubabaza yagize ati:’’Bariya bose babitewe n’umwijuto’’.

Ageze kuri Dj Pius yasobanuye ko adashobora kuba umujyanama w’abahanzi. Ati:’’Dj Pius ntiyaba umujyana w’abahanzi’’. Yongeyeho ko yashinga kompanyi yita ku bahanzi nkuko Diamond Platnumz yabikoze ariko rwose ingingo yo kuba yagirana inama umuhanzi ntiyabishobora.

 

 

Abahanzi bakora Hip Hop nta kinyabupfura bagira

Muyoboke aramutse abonye umuhanzi ukora umuziki wo muri iyo njyana yamubera umujyanama. Uyu mujyanama w’abahanzi yanavuze ko ari umufana wa Marina. Ati:’’Marina natera imbere azatuma nibagirwa Sheebah Karungi’’.

Muyoboke Alex yatangiye kugira inama abahanzi mu 2007. Yavukiye muri Uganda. Yize amashuri abanza I Mbarara. Ayisumbuye yayigiye mu Rwanda. Kaminuza nkuru yayigiye I Huye aho yarangirije mu ishami rya Social work ariko yize Political Science. Muyoboke ni umwe mu bateguraga ibitaramo akiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yafatanyaga na David Bayingana. Igitekerezo cyo gutangira gufasha abahanzi yagikuye muri Uganda. Ati:’’Nabonye uko Michael Ross amurika album muri Uganda mpita nza mbiganiriza Tom Close’’. Mu 2008 nibwo yatangiye gufasha Tom Close abikomeza gutyo. Yatangiriye kuri Tom Close na The Ben waje kugenda nyuma y’imyaka ibiri. Amaze gushwana na Tom Close, yamumurikiye album ebyiri yahise afata Dream Boys mu 2012. Mu 2014 yatandukanye na Dream Boys, yanabamurikiye akbum ebyiri ahita afata Urban Boys bamaranye imyaka ibiri abamurikira album ebyiri. Nyuma yafashije Social Mula bamaranye imyaka ibiri. Ubwo yakoranaga na Mula yamenyekaniye ku ndirimbo abanyakigali. Yaje gufata Davis ubwo yakoraga Biryogo. Hagati aha yabaga afite abandi bahanzi afasha. Oda Paccy bamaranye amezi umunani. Mumwibuke mu ndirimbo Umusirimu, yari mu biganza bya Muyoboke. Mu 2013 yahisemo gukorana na Charly na Nina kugeza mu 2018. Iri tsinda yarikoreye album imwe. Yafashije Allioni Buzindu. Kuri ubu afite umuhanzi witwa Chris Hat.