Nyuma yo gutera imbere ari gufasha bagenzi be.

Umuahanzi ufite Impano idasanzwe muri gospel nyarwanda , Izaza yatangiye gufasha bagenzi be kuzamura impano zabo.

Jan 13, 2022 - 20:54
Jan 13, 2022 - 21:02
 0
Nyuma yo gutera imbere ari gufasha bagenzi be.

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi uririmba indirimbo za Gospel nyarwanda utuye mu gihugu cya Uganda, Izaza, yakoze indirimbo yise ikibazo igakundwa n'abantu benshi.

Mu ibitaramo agenda akorera mu gihugu cya Uganda, Izaza yahuye n'undi ufite impano mu kuririmba amusaba ko bakorana indirimbo na we arabyemera.

Bidatinze, Izaza yamuhaye indirimbo bakorana dore ko yandika indirimbo akanaziririmba, bakorana indirimbo bahise bashyira kuri youtube mu buryo bwa lyrics iyo ndirimbo yayita "Guma mu mwuka" .

Mu kiganiro yahaye thefacts, Izaza yatubwiye ko ari mu mwaka w'ivugabutumwa ashaka kuzagera kure hashoboka kandi yizeye kuzahagera.

Yagize ati " uyu mwaka natangiye ni umwaka w'ivugabutumwa, ndashaka kuzajyera kure cyane mbwiriza ijambo ry'Imana haba mu ndirimbo cyangwa se mu kubwiriza" 

Yongeyeho kandi ko umuhanzi wakifuza gukorana na we, ahawe ikaze kugira ngo bakomeze bagure umurimo w'Imana ku isi yose.

Kuri ubu Izaza afite indirimbo eshatu ziri muri studio ziri hafi gutungana, akazazishyira hanze mu minsi ya vuba, akaba ashishikariza buri wese wifuza kuzazibonera igihe ko yakora subscribe kuri YouTube channel ye yitwa Izaza official.

Izaza udasiba gutanga ibyishimo mu rwanda ndetse no mu mahanga.

Chekhov Journalist ✅