Patoranking yari yitabye Imana ariko Rurema akinga akaboko.
Impanuka patoranking yakoze kubera kubura feri ku modoka bari barimo ariko kubwamahirwe ntacyo babaye.
Patoranking ukomoka muri Nigeria ufite imyaka 31 akaba ari umuhanzi ukunzwe cyane muri Nigeria ndetse no ku isi hose, abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yakoze impanuka ariko Imana ikinga akaboko ntihagira icyo aba hamwe nabo bari bari kumwe.
Ibi yabyanditse kuri account ye ya Instagram na Twitter aho ari amagambo yaherekeje amafoto namavidewo yaahyizeho. Patoranking yagize ati " satani yagerageje ariko aratsindwa, mu minsi ishize umushoferi wacu yagize ikibazo cya feri... Twakabye kuba tutakiriho. Mumasegonda abiri ibi byabaye noneho ntekereza ko nari nicaranye na shoferi nizindi nshuti zange ziri inyuma gusa ntacyo twabaye.
