Umunyempano muri Gospel nyarwanda yongeye kwigaragaza.

Umuririmbyi wa Gospel, Izaza yasohoye indirimbo nshya nyuma yo gutandukana n'ababyeyi be batari bitaye ku mpano ye.

Jan 8, 2022 - 02:50
Jan 8, 2022 - 07:26
 0
Umunyempano muri Gospel nyarwanda yongeye kwigaragaza.

Umunyarwanda uririmba indirimbo za Gospel, Hakizimana Narcisse uzwi nka Izaza, wavukiye mu karere ka karongi,umurenge wa murambi, yasohoye indirimbo nshya yitwa "Ikibazo"

Uyu musore wabanye n'abatari bitaye kumpano ye, yashoboye kwihanganira ibyamugoraga mu buzima busanzwe byari kumubuza amahirwe yo gukora umuziki. kuri ubu amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Avuga ko yamenye ko afite impano idasanzwe ubwo yaririmbaga kuri Kt radio aho yahatanaga n'abandi aza kubakubita incuro mu gutorwa n'abantu benshi nk'uwari afite impano idasanzwe.

Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko atandukana n'ababyeyi be akiri muto kugira ngo akomeze yagure impano yari afite kuko bo batari bitaye ku mpano afite.

Yabaye i Kigali aho yaje kuhakorera indirimbo yitwa 'Imbaraga' yakorewe muri capital record ikozwe na clement mu mwaka wa 2017.

Kuri ubu, Izaza yakoze indirimbo nshya yitwa "Ikibazo", ni indirimbo igaragara kuri YouTube channel ye yitwa Izaza official mu buryo bw'amajwi akaba yarayikoreye mu gihugu cya Uganda aho aherereye ubu.

Uyu musore, afite inzozi zo kuzagaruka mu rwanda ari umuhanzi umaze kumenyekana kandi yizeye kuzabigeraho nk'uko abatari bake bakomeza kugenda babimugaragariza ko bakunda ibyo akora.

Abamwumvishe bavuga ko ari we muririmbyi wa Gospel waba afite ijwi ryiza hano mu Rwanda. N'ubwo abantu benshi batamuzi ariko we ntiyiteguye gucika intege yizeye ko ariwe muyobozi wa Gospel nyarwanda mu bihe biri imbere. 

Chekhov Journalist ✅