Harmonize yasariye Yolo the Queen

Umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yahishuye ko yihebeye Umunyarwandakazi w'umunyamidelikazi Yolo the Queen, ibyo bikazatuma aza gutura mu rw'imisozi igihumbi.

May 8, 2023 - 14:15
May 8, 2023 - 14:17
 0
Harmonize yasariye Yolo the Queen
Harmonize akomeje kwiyegereza Yolo the Queen, (photo; Internet)

Kuri uyu wa Mbere, 8 Gicurasi 2023 umuhanzi karundura ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize cyangwa se Konde Boy yatangaje ko urukundo akunda umunyarwandakazi Yolo the Queen rugiye gutuma agura inzu i Kigali akaba ariho aza gutura.

Konde Boy uzwi kandi nka Harmonize w'imyaka 33 yaciye ku rukuta rwe rw'urubuga rwa Instagram ahishura ko amaze imyaka irenga ine bavugana bityo ngo amurutira abakobwa bose bahuye na we.

Yagize ati;" Biragora cyane kuba muri iy'Isi ufite amafaranga n'ubwamamare ntumenya umunyakuri n'indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona ( Yolo the Queen) yarahabaye nange narahabaye."

Uyu Harmonize yakomeje akoresha amagambo agaragaza ko ashaka gukora ubukwe na we.

Yakomeje agira ati;" Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima, undutira umukobwa uwari we wese twahuye."

"Utuma niyumva nk' Umunyarwanda, ngiye kugura inzu yange ya mbere i Kigali kugira ngo nkwegere."

Ibi Harmonize abitangaje nyuma yuko agaragaye ataka mama wa Yolo the Queen akoresheje indirimbo "Mama" na Yolo yaje kumushimira ko yishimiye mama we.

Konde Boy ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho ari gukorera ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye yaho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.