Tiwa Savage yigaragaje mu Bwongereza

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage yaririmbye mu birori byo kwimika umwami mushya w' Ubwongereza, Charles III.

May 8, 2023 - 15:00
May 8, 2023 - 15:04
 0
Tiwa Savage yigaragaje mu Bwongereza
Tiwa Savage yagaragaje ko umuziki wo ku ruhando mpuzamahanga awushoboye, (photo; Internet)

Umunsi wo ku wa Gatandatu, 6 Gicurasi 2023 ni umunsi utazibagirana mu mateka y'igihugu cy' Ubwongereza n'Isi yose muri rusange kubera ko ari wo munsi Umwami w' Ubwongereza mushya, Charles III yimikiweho. Ni umuhango wakurikiwe n'ibitaramo karundura. Afrika yaserukiwe n' umuhanzikazi w' Umunya- Nigeria, Tiwa Savage waririmbye zigata inyana.

Uyu Tiwatope Savage wamamaye nka Tiwa Savage ku rubyiniro akaba ari Umunya-Nigeria ufite izina rikomeye mu muziki w'Afrika, yaranayiserukiye mu bitaramo by'agatangaza byabereye mu Bwongereza mu mpera z'icyumweru gishize, aharirimbira indirimbo ze zitandukanye.

Ibyo bitaramo kandi byakurikiye  iyimikwa ry' Umwami Charles III, byaririmbwemo n'abandi bahanzi nka Lionel Richie na Katy Perry wanagaragaye mu mbaga y'abitabiriye iyimikwa ry'umwami, Charles III imbona nkubone i Westminster Abbey, mu Bwongereza.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.