Super Manager yibasiye Bruce Melodie amwita’’Injiji’’-Video
Gakumba Patrick benshi bazi nka Super Manager yongeye kwibasira Bruce Melodie avuga ko atari mu Rwanda yakwicwa n’inzara ndetse ntiyabasha kwitunga.
Gakumba Patrick benshi bazi nka Super Manager yongeye kwibasira Bruce Melodie avuga ko atari mu Rwanda yakwicwa n’inzara ndetse ntiyabasha kwitunga.
Super Manager ntatinya kuvuga ko ari we utera imbaraga Bruce Melodie agatuma akora cyane. Ati:’’uriya yakwibeshaho atabaye mu Rwanda ruriya ruswende’’.
Super Manager akiri muto yajyaga yibaza niba azatera imbere. Ati:’’Najyaga nibaza niba nzagendera mu modoka, nkibaza niba nzaca kuri televiziyo’’.
Super Manager yanagarutse kuri Khadafi uherutse kwambikwa umudari muri Tour du Rwanda nk’umufotozi witwaye neza. Ati:’’Khadafi ni murumuna wange ndamukunda, kandi yamfotoye neza’’. Super Manager avuga ko we yambitswe umudari w’ikirenga. Ati:’’Abanyarwanda babashije kubona igihangange Super Manager kandi abaturage bashakaga kureba umuntu ukomeye’’. Super Manager yanagarutse ku buryo abantu bifuza kumubona bamara kumuca iryera bakishima. Ati:’’Nubwo tutitwaye neza ariko abaturage agahinda karashize kuko barambonye’’.