Byiringiro Lague yasubukuye imyitozo muri APR FC nyuma yo kuva i Burayi (Amafoto)
Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yaraye akoranye n’abandi imyitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi, aho yari yagiye gukora igeragezwa.
Byiringiro Lague yerekeje i Burayi muri uku kwezi nyuma yo kohererezwa ubutumire na FC Zurich yo mu Busuwisi, gusa APR FC akinira, yahakanye ko ariyo yari yagiye gukoramo igeragezwa.
Iyi kipe y’Ingabo yanyomoje kandi amakuru yavugaga ko Byiringiro Lague yamaze gusinyira FC Zurich nubwo IGIHE yamenye ko nta gihindutse uyu mukinnyi azasubira i Burayi mu mpeshyi.
Uyu mukinnyi wagarutse mu Rwanda ku wa Mbere, yakoranye imyitozo na bagenzi be ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 i Shyorongi.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, yabanje kubengukwa n’abashinzwe kugura abakinnyi muri FC Zurich nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya CHAN 2020 biciye mu mukino Amavubi yatsinzemo Togo.
Bahise bamwoherereza ubutumire bwo kujya gusura iyi kipe mu Busuwisi, bitandukanye n’ibyamuvuzweho by’uko ari igeragezwa yari agiyemo.
APR FC akinira, ikomeje kwitegura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, aho izahura na Espoir FC ku munsi wa mbere w’imikino irindwi izahuza amakipe umunani ahatanira igikombe.