Byiringiro Lague yasubukuye imyitozo muri APR FC nyuma yo kuva i Burayi (Amafoto)

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yaraye akoranye n’abandi imyitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi, aho yari yagiye gukora igeragezwa.

May 21, 2021 - 11:16
May 21, 2021 - 11:19
 0
Byiringiro Lague yasubukuye imyitozo muri APR FC nyuma yo kuva i Burayi (Amafoto)

Byiringiro Lague yerekeje i Burayi muri uku kwezi nyuma yo kohererezwa ubutumire na FC Zurich yo mu Busuwisi, gusa APR FC akinira, yahakanye ko ariyo yari yagiye gukoramo igeragezwa.

Iyi kipe y’Ingabo yanyomoje kandi amakuru yavugaga ko Byiringiro Lague yamaze gusinyira FC Zurich nubwo IGIHE yamenye ko nta gihindutse uyu mukinnyi azasubira i Burayi mu mpeshyi.

Uyu mukinnyi wagarutse mu Rwanda ku wa Mbere, yakoranye imyitozo na bagenzi be ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 i Shyorongi.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, yabanje kubengukwa n’abashinzwe kugura abakinnyi muri FC Zurich nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya CHAN 2020 biciye mu mukino Amavubi yatsinzemo Togo.

Bahise bamwoherereza ubutumire bwo kujya gusura iyi kipe mu Busuwisi, bitandukanye n’ibyamuvuzweho by’uko ari igeragezwa yari agiyemo.

APR FC akinira, ikomeje kwitegura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, aho izahura na Espoir FC ku munsi wa mbere w’imikino irindwi izahuza amakipe umunani ahatanira igikombe.

Byiringiro Lague yagaragaye mu myitozo ya APR FC ku wa Kane
Byiringiro Lague yari yatumiwe mu Busuwisi na FC Zurich nubwo APR FC yatangaje ko atariyo yakozemo igeragezwa
Lague yakoranye imyitozo na bagenzi be
Byiringiro na bagenzi be bari kwitegura imikino ya Shampiyona igiye gukomeza
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw