Harmonize yashyize hanze indirimbo irata abagore

Umuhanzi Harmonize yagiye mu nganzo akurayo indirimbo yitwa 'Na nusu.' Ni indirimbo igaruka ku butwari bw'umugore.

Apr 20, 2024 - 17:08
Apr 20, 2024 - 17:41
 0
Harmonize yashyize hanze indirimbo irata abagore

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cya Tanzania ndetse no hanze yacyo, Konde Boy cyangwa se Harmonize yashyize hanze indirimbo yitwa "Na nusu.' Ni indirimbo ikomeje kugarukwaho kubera ibyo yerekana ko umugore arenze umuntu, arenzaho igice. Yagarutse kandi kuri Perezida wa Tanzania Dr Suluhu.

Iyi ndirimbo 'Na nusu' ya Harmonize yashyizwe hanze ku wa 19 Mata 2024. Ijambo na 'Na nusu' ni ijambo ryo mu rurimi rw'Igiswahili rivuga n'igice. Ni indirimbo igaragaza ko umugore yihariye haba mu miterere ndetse no mu mico ye. Bityo ngo ni umuntu ariko wongeyeho n'igice.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili yagaragaje ko umugore yaremanywe ibyiza bitandukanye birenze iby'abandi bantu.

Harmonize aragira ati:"Umugore ni umuntu wongeyeho n'igice, ntukemere gusubizwa inyuma. Nubwo byakwitwa ko umugabo ari umutwe w'umuryango, umugore ni ijosi n'igihimba. Amahoro y'umugabo afite isoko kuri we. Amufata neza nijoro(....)si bibi kubyemera. Abagore baturusha impano(...)nakabahaye buri rwego bakaruyobora."

Uyu muhanzi Harmonize akomeza agaruka kuri bamwe mu bagore bo mu gihugu cya Tanzania, agaragaza ko bihariye ngo ni abantu ariko wongeyeho n'igice. Ati:"Samia Suluhu ni umuntu ariko wongeyeho n'igice, Mboni Mpaye Mpango ni umuntu wongeyeho n'igice. Mariam Mwinyi ni umuntu wongeyeho igice, Marry Majaliwa ni umuntu wongeyeho n'igice.Sophia Kawawa ni umuntu wongeyeho n'igice. Khadija Kopa (mama wa Zuchu) ni umuntu wongeyeho n'igice."

Iyi ndirimbo 'Na nusu' irata umugore igaruka no ku mico y'umugore.

Ati:"Umugabo ashobora gushaka abagore babiri ariko umugore akamugumaho, agashaka umugabo umwe(....)ibyo bitekerezeho."

'Na nusu' ije ikurikira iyo Harmonize aherutse gushyira hanze yise 'Side N***a.' Iyi yitezweho gukomeza ubushongore n'ubukaka bwa Harmonize, dore ko hari uwagiye ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwa Instagram avuga ko Harmonize arusha uwahoze ari umuyobozi we, Diamond Platnumz. Ati:"Mu muziki Diamond Platnumz ntiyamuhiga."

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.