Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Nyuma y'igihe, abakunzi b'itsinda ry'abaramyi Vestine na Dorcas, baritegerereje mu gihugu cya Canada, uhagarariye inyungu zabo yafashe umwanzuro uzatuma bataramirayo.

Apr 19, 2024 - 22:43
Apr 19, 2024 - 22:48
 0
Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Umunyamakuru akaba n'uhagarariye itsinda ry'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, witwa Mulindahabi Irene  ari kubarizwa mu gihugu cya Canada, aho ari mu bikorwa bye ndetse no gucira inzira ibitaramo bya Vestine na Dorcas biteganyijwe ko bizahabera mu Mpeshyi y'uyu mwaka.

Mu kiganiro M Irene yatambukije kuri shene ye ya YouTube, yahamije ko igihe kigiye kugera abakobwa bakiga mu mashuri yisumbuye ariko bamaze kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bamenyekanye  mu ndirimbo zirimo 'Papa, Nahawe Ijambo, Iriba, Kumusaraba, Nzakomora na Umutaka, bazataramira mu gihugu cya Canada, nibava ku ishuri, ubwo ni mu Mpeshyi y'uyu mwaka.

Iki gitaramo kiramutse kibaye cyaba ari icya kabiri bakoreye hanze y'u Rwanda. Mu mpera z'umwaka ushize bataramiye mu gihugu cy'u Burundi. Bahataramiye nyuma yo gusubika igitaramo cyabo cyari kubera mu gihugu cya Canada. Bivuze ko nibataramirayo bazaba bakabije inzozi zabo zo kugera mu bihugu byo mu majyaruguru ya America.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.