Beyoncé yavunnye umuheha yongezwa undi naho Kylie Jenner na Timothée basahurira mu nduru! Ibyaranze igitaramo cy'i Los Angeles
Mu ntangiriro z'icyi cyumweru nibwo umuhanzikazi ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya R&B, Beyoncé yizihizaga isabukuru y'imyaka 42 abonye izuba. Ni umunsi mukuru yizihirije imbere y'imbaga yari yitabiriye igitaramo ke i Los Angeles, yashyigikiwe kandi n'ibindi byamamare bagenzi be barimo Adele na Meghan Markle. Kylie Jenner yaboneyeho umwanya wo kugaragaza umukunzi we mushya.

Umuhanzikazi Beyoncé Gisele Knowles Carter uzwi nka Beyoncé ari mu byishimo nyuma yo kuzuza imyaka 42 mu ntangiriro z'icyi cyumweru. Buri tariki ya 4 Nzeri ni itariki y'amateka kuri we kuko nibwo yabonye izuba mu mwaka wa 1981 i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Uwo munsi mukuru we wabaye ku wa Mbere w'icyi cyumweru yawizihirije imbere y'abakunzi b'umuziki we i Los Angeles.
Uyu mugore w'icyamamare mu njyana ya rap, Jay Z yakoze igitaramo cy'amateka, agikorera muri Los Angeles, kikaba kiri mu mujyo w'ibyo amazemo iminsi ndetse bigikomeje kwamamaze alubumu ye yise "Renaissance."
Umunsi we mukuru w'amavuko yawizihirije mu kazi nyine ahembura imitima ya benshi bari baje kumutera ingabo mu bitugu. Abo barimo umuraperi Kendrick Lamar, wahamagawe ku rubyiniro na we, maze baririmbana indirimbo "America has a Problem."
Mu bindi byamamare kandi byitabiriye icyo kirori cy'amateka ni umugore w'igikomangoma Prince Harry, Meghan Markle, harimo kandi umukobwa uri kuvugwa mu rukundo n'umuhanzi wo muri Nigeria, Rema, Justine Skye n'abandi barimo Adele, Chris Rock, Jeff Bezos na Lauren Sanchez.
Nyuma yuko bigiye ku mugaragaro ko umunyamidelikazi Kylie Jenner yamaze gutandukana n'umuraperi Travis Scott, Kylie yerekanye urukundo rwe rushya muri icyo gitaramo.
Uyu mukobwa ukomeje kwirukanka mu nkundo yagaragaye agirana ibihe byiza n'uwitwa Timothée Chamalet. Iyo Beyoncé yateraga indirimbo ibanogeye Kylie Jenner yarahindukiraga agasoma Timothée. Ni ibintu byagaragaje ko aba bombi bari kota ku gicaniro cy'urukundo.
Byari umunezero mu gitaramo cya Beyoncé i Los Angeles, (photo; Internet)