Miss Muyango yihenuye ku irushanwa rya Miss Rwanda
Umwaka n'amezi atatu arashize irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe nyuma yuko uwaruhagarariye kompanyi yariteguraga yari izwi nka Rwanda Inspiration BackUp, Prince KID ajyanywe mu nkiko, na ryo ntawurongera kurica iryera. Hanze aha hari abakobwa benshi bariciyemo, bagiriramo n'umugisha, umwe muri bo ni Miss Muyango. Yabajijwe niba hari icyo iryo rushanwa ryari rimaze maze avuga ko ntacyo ryari rimaze.

Uyu Miss Muyango Claudine wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akegukanamo ikamba ry'umukobwa wakunzwe mu kwifotoza n'amafoto (Miss Photogenic) akaza no kuba icyirangirire ku mbuga nkoranyambaga, yigwizaho abamukurikira batari bake, yagiranye ikiganiro n'umuyoboro wa Youtube, MIE ahishura ko nta kamaro k'irushanwa rya Miss Rwanda.
Umunyamakuru Irene yamubajije niba hari akamaro ka Miss Rwanda cyangwa niba hari icyo abantu bakomeje guhomba ku bwo guhagarikwa.
Miss Uwase Muyango agira ati;" Ntako! Njye nta kamaro karyo mbona."
Ibi yatangaje wabisanisha na wa mugani ngo 'uwo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi' cyangwa ngo 'umwana uhaze amena imbehe.' Hari kandi abagira bati" Uhaze akandagira mu buki naho ushonje arya n'ibirura."
Byabaye nko kugaragaza ko ntacyo irushanwa karundura rya Miss Rwanda ryamumariye kandi abenshi baramumenye kubera ryo. Ubu hari abana b' abakobwa babuze aho bamenera ngo bamamare kuko ubwamamare bumaze kuba iturufu kuri bamwe yo kwinjiza agatubutse biciye mu kwamamaza.
Miss Muyango usigaye yamamariza ibigo bitandukanye, afite umugabo witwa Kimenyi Yves n'umwana babyaranye, asigaye akora akazi ko gu-hosting abaje kwinezeza mu kabari runaka k'i Kigali. Uyu Miss Claudine kandi ni n'umunyamakuru w'Isibo Tv.
Miss Muyango abona nta kamaro k'irushanwa rya Miss Rwanda, (photo;Internet)