Hari abajyiye kwiga kaminuza! Ibyo utamenye ku itsinda ry'abana ba Ghetto Kids

Umuyobozi w'itsinda ry'abana ba Ghetto Kids rimenyerewe cyane mu kubyina, Dauda Kavuma yahishuye ko buri mwana uri mu muryango we afashwa n'amafaranga bakorera n'ay' abagira neza.

Mar 23, 2024 - 15:54
Mar 23, 2024 - 15:53
 0
Hari abajyiye kwiga kaminuza! Ibyo utamenye ku itsinda ry'abana ba Ghetto Kids

Muri iyi minsi igihugu cya Uganda gikomeje kumurika impano umunsi ku wundi, urugero nk'urw'umwana washajije abantu ku rubuga rwa TikTok, uzwi nka Tenge Tenge, aho ibyamamare ku Isi birimo Chris Brown, bifuza guhura na we. Si we gusa kuko itsinda ry'abana bamaze kuba ubukombe mu kubyina, rizwi nka Triplets Ghetto Kids, dore ko baherutse kwitabira American Got Talent (AGT). Ni ibintu byabahinduriye ubizima kuko bamwe muri bo bagiye kwiga kaminuza.

Umuyobozi w'iri tsinda rya Triplets Ghetto Kids, Dauda Kavuma yavuze ko mbere yuko ahuriza hamwe aba bana ngo abarere mu kigo kimwe, bari abana bo ku muhanda. Bahurijwe hamwe bakajya babyina indirimbo zitandukanye, birangira babengutswe n'abahanzi bashaka kubakoresha mu ndirimbo, izina ryabo rikomeza gutumbagira.

Yahishuye ko kubona ibitunga aba bana bitoroshye ariko agerageza akabitaho. Ashimira abagwa neza bamuha impano zo kubatunga. Ibyo abo bana bakora ni kimwe mu bibatunga: iyo bagiye mu mashusho y'indirimbo barahembwa ndetse n'amarushanwa bitabiriye arabafasha. Mu minsi yashize bitabiriye American Got Talent. Ni irushanwa bitabiriye bakubutsa mu ryo mu Bwongereza rya British Got Talent.

Dauda ashimangira ko imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube zibinjiriza bityo bakabona ikibatunga.

Uburezi ngo ni inkingi y'imyitwarire myiza yabo. Kavuma yavuze ko abo bana bose biga ndetse bamwe muri bo bagiye kuzajya kwiga muri kaminuza.

Igitangazamakuru Big eye cyanditse ko uyu mugabo Dauda Kavuma yiyemeje gufata neza aba bana ngo bakomeze kubona itsinzi muri byose.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.