Ibyo wamenya kuri Kevine Key wiyemeje kuririmba ibitangaza bya Yesu
Kevine Key yahisemo kuririmba gospel. Yanze gukora umuziki wa secular mu kwirinda ko yahura n’ibishuko. Afite nzozi ashaka kugeraho zirimo guhamya ibitangaza bya Yesu.
Mu kiganiro yahaye Thefacts yavuze ko aharanira kuba urwandiko rusomwa na bose kandi aritwararika mu buzima bwa buri munsi. Kevine akunda ijambo ryo muri Bibiliya rigira riti:”Kuko wankunze akaramata nicyo nanjye nzagukiriza nzagushyira hejuru kuko wamenye izina ryanjye ryera”.
View this post on Instagram
Uyu muhanzi ashimira Imana ku bikorwa imushoboza ndetse n’abamuba hafi mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo ye nshya avuga ko yayikuye:”Ku runkundo rukomeye naboneye muri Yesu nanibutsa abantu umubabaro ukomeye Yesu Kristo yagize kugirango aducungure, adukize yadukunze tutamuzi kandi twari babi cyane Urukundo rwe ntacyo twarugereranya.”
Kevine Key avuga ko akunda cyane Gaby Kamanzi kandi akaba ashimangira ko aririmba neza.
Reba hano indirimbo yakoranye na Gaby Kamanzi
Umwanditsi: Baganizi Olivier