Afrobasket2021: Tunisia yegukanye igikombe itsinze Côte d’Ivoire
Ikipe ya Tunisia niyo imaze kwegukana igikombe cya Afrobasket itsinze Côte d'Ivoire ku mukino wa nyuma ku manota 78 kuri 75.
Tunisia ishoje iri rushanwa riba buri myaka ibiri idatsinzwe na rimwe, yisubije kandi iki gikombe kuko ari nayo ifite iryabaye ubushize, ikaba igize ibi bikombe bitatu.
Ignacio Lezcano utoza Côte d'Ivoire yavuze ko bahushije amanota menshi yoroshye bityo "muri ubwo buryo tutari kubasha ikipe nka Tunisia."
"Ikosa tubikuyemo ni ugukomeza gukora cyane, ubutaha tukagerageza kubikora" - Lezcano.
Dirk Bauermann umudage utoza Tunisia yavuze ko bugariye bikomeye cyane ariko anashimira Côte d'Ivoire kuko "baduhaye akazi kanini."
Ati: "Ni ikintu gikomeye tugezeho, nishimiye ikipe yanjye n'Abanyatunisia. Ibi ni ibihe bikomeye turimo, twaje hano ngo duhe Abanyatunisia bari kureba bari iwabo ikintu cyo kubashimisha.
"Twashimira kandi u Rwanda rwabashije kwakira iri rushanwa muri ibi bihe bikomeye, rwakoze ibintu bitangaje rutegura irushanwa rigenda neza cyane, ibintu byose bisa neza kandi biri ku murongo ahantu hose, kandi bikagenda uko byateganyijwe."
Makram Ben Romdhane wabaye MVP w'iri rushanwa avuga ko yishimiye ibyo bagezeho nk'ikipe, ati: "Ibi twarabikoreye imyaka myinshi."
Yongeraho ati: "Benshi muri Tunisia bari bazi ko igihe cyacu kirangiye bavuga ngo turashaje, yego koko gishobora kuba kirangiye ariko turangije neza na zahabu."
Abitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa:
Abitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa:
- Umutoza wa Kenya Lizz Mills yahawe igihembo cy'indashyikirwa cya FIBA nk'umugore wenyine watoje ikipe y'igihugu y'abagabo akayigeza mu mikino y'igikombe cya Africa.
- Ikipe ya rushije izindi Fair Play: Rwanda
- Uwakoze 'rebound' nyinshi: Walter Tavares (Cap Vert)
- Uwateye amanota atatu menshi: Carlos Morais (Angola)
- Uwatsinze amanota menshi (120): Gorgui Dieng (Senegal)
- Umukinnyi wahize abandi (MVP): Makram Ben Romdhane (Tunisia)
Abakinnyi batanu b'irushanwa:Omar Abada, Makram Ben Romdhane (Tunisia), Matt Costello (Côte d'Ivoire), Gorgui Dieng (Senegal) , Walter Tavares (Cap-Vert).