Ayra Starr yirengagije abahanzi bo muri Afrika y'Iburasirazuba

Umuhanzikazi Ayra Starr akomeje kugarukwaho nyuma yo kubazwa abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo, hakaburamo umuhanzi n'umwe wo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba.

Mar 22, 2024 - 20:23
Mar 22, 2024 - 20:44
 0
Ayra Starr yirengagije abahanzi bo muri Afrika y'Iburasirazuba

Umwe mu bahanzikazi bo muri Afrika bamamaye ku muvuduko udasanzwe Ayra Starr, yabajijwe abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo yivugira Burna Boy n'abandi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni ibintu byababaje abo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba kubera ko nta muhanzi n'umwe wo muri aka karere, yifuza gukorana indirimbo na we.

Uyu muhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi nka Ayra Starr yabajijwe abahanzi yifuza gukorana na bo indirimbo avuga Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria. Yakurikijeho Rihanna, Rema, Victoria Monet, Drake, Miley Cyrus, Drake, Kendrick Lamar, Legend B. B King na Tyler.

Ni urutonde rwabuzeho umuhanzi wo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba. Abo muri Tanzania bafashe iya mbere babwira uyu mukobwa kwisubiraho kuko muri Tanzania hari abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Rayvanny, Harmonize na Zuchu.

Urubuga rwa Chosenone_tz rwabifashe nk'agasuzuguro, rutangaza ko abahanzi bo muri Nigeria basuzugura abahanzi ndetse n'umuziki wo muri Tanzania uzwi nka Bongo Fleva.

Mu gihe gito uyu muhanzikazi w'imyaka 21 amaze mu muziki yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Overloading, Bloody Samaritan na Rush. Yakoranye kandi indirimbo n'umuhanzi wo muri Kenya wabarizwaga mu itsinda rya Sauti Sol, Bien Aime Baraza yitwa My Baby.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.