Celine Dion akomeje kuremba

Mukuru wa Celine Dion yatangaje ko murumuna we yatakaje ubushobozi bwo kugenzura imitsi kubera indwara amaranye iminsi.

Dec 19, 2023 - 16:46
Dec 19, 2023 - 16:52
 0
Celine Dion akomeje kuremba

Umuhanzi w'umunya-Canada Celine Dion, akomeje kunyura mu bihe bitoroshye kubera uburwayi amaranye umwaka. Kuri iyi nshuro, mukuru we witwa Claudette, yatangaje ko kubera indwara ya Stiff Person Syndrome  amaranye iminsi, byatumye atari kubasha kugenzura imitsi ye uko bikwiye. 

Mu Ukuboza 2022, bikaba ari bwo byamenyekanye ko Celine Dion arwaye iyi ndwara yibasira ubwonko bigatuma imitsi icika intege. Byamenyekanye nyuma yuko abakunzi be bari bakomeje kumuburira irengero, ariko biza kumenyekana ko yarwaye. 

Ku wa 30 Mata 2023, nibwo Celine yaje gutangaza ko ari kugenda amera neza , ndetse icyo gihe yasohoreye icyarimwe indirimbo eshanu, abantu batangira kwizera ko yagarutse.

Umuhanzi Celine Dion akomeje kurwara 

Bigeze muri Kanama, Claudette yongeye kuvuga ko bafite ikizere ko azakira kandi vuba, ahubwo ko akeneye amasengesho menshi. Kuri iyi nshuro, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, akaba yavuze ko Celine akomeje kurwara cyane.

Uyu mubyeyi akaba yavuze ko mukuru we w'imyaka 55, yatakaje ubushobozi bwo kugenzura imitsi ye, kandi ko buri gihe akora uko ashoboye ngo amere neza ariko bikamwangira.

Kuri Claudette, akaba avuga ko kuba Celine agerageza ibyo ashoboye byose ngo amere neza ariko bikanga, ngo bikomeza kumubabaza cyane. Ubu burwayi, bukaba bwaratumye ahagarika ibitaramo byose yari afite, ndetse mu minsi yashize byatangajwe ko naho yakira, kongera kuririmba byagorana.