Hamenyekanye aho ibya Miss Rwanda bigeze

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye gufunga imyaka ibiri rihagaritswe, bamwe bibabaza niba rizagaruka cyangwa niba rizahera. Byamenyekanye ko hari gutegurwa amategeko arigenga bityo namara gutunganywa, rizasubukurwa.

Mar 22, 2024 - 18:15
Mar 22, 2024 - 18:40
 0
Hamenyekanye aho ibya Miss Rwanda bigeze

Hano mu Rwanda, iyo uvuze irushanwa ry'ubwiza abenshi bumva Miss Rwanda (Nyampinga w'u Rwanda). Ni irushanwa ryabaye ubukombe guhera 2014, kugeza rihagaritswe muri 2022. Ni ibintu byababaje abatari bake cyane cyane abakurikiranira hafi imyidagaduro ya hano mu Rwanda. Umunyamakuru Peacemaker Pundit yahamije ko hari gutegurwa agatabo kazaba gakubiyemo amategeko n'amabwiriza arigenga.

Mu kiganiro Isibo Radar gikorwa na Peacemaker Pundit, Clement n'umunyamakuru uzwi nka Fata Kumavuta, gitambuka kuri radio nshya ishamikiye ku Isibo TV, hagarutswe ku ngingo ya Miss Rwanda, Pundit avuga ko afite icyizere ko iryo rushanwa ry'ubwiza rizagarika kubera ibiri kurikorerwa umunsi ku wundi.

Yagize ati:"Njye mfite icyizere ko irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda rizagaruka kubera ko Inteko y'Ururimi n'Umuco ibarizwa muri MINUBUMWE iri gutegura agatabo kazaba gakubiyemo amategeko n'amabwiriza azaba agenga iri rushanwa."

Irushanwa rya Miss Rwanda ryari urubuga rukomeye rwamurikaga abakobwa batandukanye bigatuma bikura mu bwigunge n'ubukene.

Ni irushanwa ryahagarutswe nyuma yo kujyanwa mu nkiko w'uwari uhagarariye kompanyi yari yararitsindiye; Rwanda Inspiration Backup, Prince KID, akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko rukuru rwahamije Prince KID ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akatirwa igifungu cy'imyaka 5, n'ihazabu ya miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.