Umugabo wa Nicki Minaj agiye gufungwa azira Offset

Umugabo wa Nicki Minaj, Kenneth ari mu mazi abira azira umugabo w'umuraperikazi Offset, yamaze no gukatirwa.

Sep 21, 2023 - 18:05
Sep 21, 2023 - 18:17
 0
Umugabo wa Nicki Minaj agiye gufungwa azira Offset

Hari hashize iminsi ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byanditse ko umugabo wa Nicki Minaj, Kenneth Petty yabwiye amagambo mabi n'iterabwoba umugabo w'umuraperikazi Card B uzwi nka Offset kandi n'ubundi yarahamijwe ibindi byaha. Umucamanza w'i Los Angeles yamuhaye igihano cyo gufungirwa mu rugo iminsi 120.

Uyu mugabo w'umuraperikazi Nicki Minaj, Kenneth yagarutsweho ubwo yari imbere yaho Offset yari, maze amuvugaho amagambo mabi, byababaje cyane uyu muraperi wakoranye cyane n'itsinda rya Migos.

Mu guca urubanza rw'ayo makimbirane yari hagati ya Kenneth na Offset, umucamanza w'i Los Angeles yahanishije uyu mugabo wa Nicki Minaj gufungirwa mu rugo iminsi igera ku ijana na makumyabiri (120). Ni ukuvuga ko azaguma mu rugo adasohoka kugeza iminsi 120 irangiye.

Si ubwa mbere Kenneth Petty ahanishijwe igihano cyo gufungirwa mu rugo kuko mu minsi yashize yakatiwe gufungirwa mu rugo azira kujya mu kandi gace ko muri Leta Zunze Ubimwe z'Amerika atabimenyesheje kandi yari afite ibyaha bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kenneth Petty yakatiwe gufungirwa mu rugo iminsi 120, (photo: Daily Loud)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.