Twitter: Elon Musk yakojeje agati mu ntozi
Musk yikozeho asaba abantu ikintu gishora kumuca intege zo gukomeza kuyobora Twitter.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru saa 6:30', tariki ya 18 Ukuboza 2022, nibwo Umuyobozi w' Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yanditse kuri urwo rubuga asaba abantu gutora niba yakomeza kuba umuyobozi warwo cyangwa niba yabiharira undi. Abenshi bamusabye kuva kuri uwo mwanya, maze binginga umuraperi Snoop Dogg kuruyobora.
Abatari bake bamaze kubona ubwo butumwa yabasangije ( ababaza niba yarekura ubuyobozi), bahise babyumva vuba maze batangira kujya ahandikwa ibitekerezo, batangira gusubiza uko babyumva. Kugeza ubu 60% batoye ko byaba byiza arekuye ubuyobozi akabuharira undi.
Umuraperi w' icyirangirire, Snoop Dogg ntiyatanzwe, yagiye ahandikwa ibitekerezo, abaza abantu niba bifuza ko yamusimbura. Snoop yagize ati; " Ese murifuza ko naba umuyobozi wa Twitter, nkasimbura Elon Musk kuri uwo mwanya?"
Abenshi mu bakoresha urwo rubuga bahise batangira kumwinginga, bavuga ko byaba akarusho yumvise ubusabe bwabo maze agasimbura Elon Musk , igihe cyose yaba avuye kuri uwo mwanya.
Elon Musk nta kintu aravuga kuri ibyo bintu bikomeje kuvugwa n' abakoresha urubuga rwa Twitter. Ibi bibaye nyuma yaho abatari bake bakomeje kwinubira uburyo ruyobowemo, batanga urugero rwo gutanga Blue Tick, akamenyetso gahabwa konti yagenzuwe, bavuga ko gatangwa ntagenzurwa ryimbitse ryakozwe ahubwo arukubera ko nyirayo yatanze amafaranga asabwa.
Ni we kandi uherutse kurugura. Akaba yararwegukanye ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka, yaruguze agera kuri miliyoni 44$.
Elon Musk ni umwe mubanyacyubahiro barebye umukino wa nyuma w' igikombe cy' Isi wahuje Argentina n' Ubufaransa, bikaba byararangiye Argentina ariyo itwaye igikombe cy' Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.