U Burusiya bwahaye renga nkumene Amerika

Iminsi 2099 irihitse Abanya Ukraine babyukira kumvura y'ibisasu by'u Burusiya mu ntambara ibahuje, PUTIN yagiye gukora iki muri Belarus?

Dec 19, 2022 - 22:32
Dec 20, 2022 - 11:48
 24
U Burusiya bwahaye  renga nkumene Amerika

Muri Ukraine intambara ikomeje guca ibintu, kuri ubu bisa nkaho ibitero byo kubutaka byahagaze kubera ibihe by'ubukonje biri muri Ukraine.

Ibi bihe by'ubutita bw’amasimbi biri muri Ukraine biri gutuma intambara iri kurwanwa n'imbunda zirasa kure izizwi nka “HRMS” High Mobility Artillery Rocket System. 

Muri ibi kandi by'ubukonje bukabije, kubera ibitero byo kubutaka bitakoroha, indege hamwe dorone nibyo biri gukoreshwa kuruhande rw'igisirikare cy'u Burusiya bashumika imigi ya Ukraine. 

                            Uko byifashe ku mirongo y’urugamba

Uyu munsi kandi tariki ya 19 Ugushyingo 2022, hashize iminsi 299 intambara ya Ukraine n’u Burusiya itangiye kuko yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Muri iki gitondo kandi dorone z’u Burusiya zongeye kubyutsa abatuye Kyiv mu murwa mu kuru wa Ukraine, aho zasenye ibikorwa by’ingufu z’amashanyarazi n’amazi. 

Kyiv yabyukiye kuri Misire,byinshi byangiritse

Ibi bihe by'ubukonje, u Burusiya buri kubyifashisha bugashira Abanya-Uraine mu icuraburindi ry'umwijima, kubera ijoro n'amanwa ingabo z'Abarusiya ziri kubamishaho imvura y'amabombe kubikorwaremezo bya Ukraine bitanga ingufu z'umuriro ndetse n'amazi. Kuri ubu 80% by'Ukraine nta amazi, nta numuriro bafite mu mazu yabo.

Perezida wa Ukraine bwana Vuldmirz Zelenskyy ari gutabaza amahanga ngo abahe ubwirinzi bwo mu kirere butangira ibisasu by' u Burusiya kuko biri gutama Abanya Ukraine bashobora kwincwa n'imbeho kubera kubura uburyo bwo gushyushya amazu.

                                                    kremlin yahaye rengarenga Amerika

Amerika ishingiye kumahindu yaza misire z'Abarusiya bakomeje gusuka kuri Kyiv, Amerika iri gutangaza ko igiye guha Ukraine ubwirinzi bwo mu kirere karahabuta buzwi nka Patriot.

Ubu bwirinzi bwateje impaka cyane kuko izi misire zisama izindi misire, byemezwa ko zifite ubushobozi buhambaye mu guhindura intambara.

      Misire za Patriot Zigiye kuba renga nkumene

Krimlin ikimara kumva ibyizo misire za patriot batangaje ko Amerika izihaye Ukraine, ako kanya izahita yirengera ingaruka zose zizayibaho.

Moscow ikomeza ivuga ko kuba Amerika yahaga intwaro Ukraine ntacyo byari biyitwaye ari ko guha intwaro nkizi Ukraine, biraba bisobanuye ko Amerika yinjiye mu ntambara kumugaragaro.

Amerika nayo isobanura ko ibyo Abarusiya bari gukorera Abanya Ukraine badakwiye kugira igisobanuro nakimwe bagakwiye kuba batanga. Amerika iri gutangaza ko nta nama nimwe Kremlin yagakwiye gutanga kubijyanye n'intwaro Ukraine ikwiye kwakira cyangwa izo idakwiye kwakira.

                                                     Putin yasesekaye Minsk muri Beralus

kuri uyu wa Mbere Perezida w'u Burusiya Vuldmir Putin yasesekaye muri Beralus iyoborwa n'umusangirangendo mu ntambara ya Ukraine Alexander Lukashenko. Putin yaherukaga muri Beralus mu mwaka 2019.

Mu biganiro bagiranye Alexander Lukashenko yagize ati ‘"Gushimangira umubano wa wa Beralus n’u Burusiya byabaye igisubizo kirambye ku bihe bigenda bihinduka ku isi, aho imbaraga zacu zahoraga zigeragezwa.

Nizera ko, nubwo hari abantu babi, ari ko turacyashobora kubona ibisubizo bifatika ku bibazo bitandukanye ndetse n'iterabwoba dushyirwaho."

Perezida Vuldmir Putin na Naho Perezida Vuldmir Alexander Lukashenko.

Putin yagiza ati "Turimo guhangana n’igitutu cy’ibihano biva mu bihugu bitari inshuti kandi bigerageza guha akato u Burusiya na beralus ku masoko y’isi.

Turimo guhuza ingamba zo kugabanya ingaruka z’amategeko adaciye mu mucyo bashyiriyeho ibihugu byacu mu bukungu. Ibi turabikora neza twizeye kandi tuzabigeraho neza cyane. "

IVOMO: Ikinyamakuru TASS(Moscow-Russia)

               Ikinyamakuru ALIJAZIRA

                Ikinyamakuru CNN