Umubiri wa Mohbad wataburuwe

Nyuma yuko umuraperi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Mohbad atabarutse akanashyingurwa, haje kwaduka abavuga ko bitari bikwiye guhita ashyingurwa kuko hatari bwamenyekane icyamwishe ndetse n'uwagize uruhare mu iyicwa rye. Kubera igitutu cyabo, yazikuwe.

Sep 21, 2023 - 17:03
Sep 21, 2023 - 17:25
 0
Umubiri wa Mohbad wataburuwe

Amakuru ava mu gihugu cya Nigeria i Lagos aremeza ko umubiri wa nyakwigendera Mohbad wamaze gutabururwa ngo hakorwe ipima ryimbitse, hamenyekane icyamwishe ndetse n'uwabigizemo uruhare.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21Nzeri 2023 amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza itabururwa ry'imva ya Mohbad wasize indirimbo zirimo Beast&Peace na Peace, kugira ngo akurwemo ajye gukorerwa isesengurwa ku rupfu rwe. Ni igikorwa cyayobowe na Polisi ya Nigeria.

Ibi bibaye nyuma yaho abiganjemo urubyiruko bigabije imihanda mu myigaragambyo bise iy'amahoro yo kunamira uwo nyakwigendera Mohbad watabarutse ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023. Bamwe banashimangira ijambo "Ubutabera kuri Mohbad" kubera ko hatari bwamenyekane uwamuhitanye.

Ni umuhanzi witabye Imana afite imyaka 27, byababaje abatari bake kubera ko yari umwe mu baraperi bakora cyane ndetse batanga icyizere ko bazagera kure akumvwa n'abari mu nguni zose z'Isi. 

Urupfu rwe rwashenguye abandi bahanzi bagenzi be barimo Davido wafashe mu mugongo umuryango we awoherereza miliyoni 2 z'Amanaira. Rwashenguye kandi Rema wemeye gufasha umwana we yasize ngo azabone indezo ikwiye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.