Davis D yasohoye indirimbo ''Pose'' igize album ‘’Afro killer’’-Video
Davis D umaze kwandika izina mu gukora indirimbo zifite amashusho ahenze yongeye gusohora indirimbo’’Pose’’ yakoreye I Dubai.
Davis D umaze kwandika izina mu gukora indirimbo zifite amashusho ahenze yongeye gusohora indirimbo’’Pose’’ yakoreye I Dubai.
Iyi ni indirimbo ije isanga ‘’Bon’’ yari ikiri mu zikunzwe ndetse ikaba ifite amashusho meza. Davis D uri gukora umuziki wambuka imipaka avuga ko ari mu biganiro n’abahanzi bafite amazina muri muzika y’Afurika ku buryo nibagira icyo bemeranya bazahita bakorana indirimbo. Kugeza ubu yirinze kugira umwe mu bahanzi bari mu biganiro.
Davis D ashyize hanze indirimbo’’Pose’’ nyuma y’iyo yaherukaga gusohora yise’’Bon’’.
Indirimbo Pose’’ amajwi yayo yafashwe na producer Element wo muri Country records, iyungururwa na Bob Pro wo muri The Sound. Iyi ndirimbo irimo umunyamideri ubyinisha Davis D. David D akomeje gusohora indirimbo zigize album yise ‘’Afro killer’’
Reba hano Pose ya Davis D