Umugabo yarohamye mu mazi arapfa ubwo yari agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe yateguraga

Umugabo witwa Andrey Bukvetsky wo mu gihugu cy’Uburusiya wari utwaye imodoka agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe ari kumwe n’abandi bakobwa b’inshuti ze yahuye n’uruva gusenya ikiraro banyuzeho kirasenyuka imodoka ye igwa mu mazi arapfa.

Apr 26, 2021 - 05:18
Apr 26, 2021 - 05:18
 0
Umugabo yarohamye mu mazi arapfa ubwo yari agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe yateguraga

Uyu mugabo wo mu Burasirazuba bw’Uburusiya yababaje benshi nyuma y’amashusho yashyizwe hanze nyuma y’uko iki kiraro gicitsemo kabiri imodoka yarimo n’abandi bantu bari bamuherekeje ikagwa mu mazi.

Bwana Andrey Bukvetsky yari asanzwe ari umucuruzi mu gace kamwe ko mu Burasiraziba bw’Uburusiya ariko ntiyageze ku nzozi ze zo kurushinga kuko yahitanwe n’iyi mpanuka y’imodoka ye ya Lexus yaguye mu mazi.

Mbere y’uko Andrey na bagenzi be barohama,babanje kujya muri supermarket bagura inzoga zo kugenda banywera mu modoka.

Umukobwa w’ikizungerezi n’abandi 2 bari kumwe n’uyu mugabo mu modoka bamenye ikirahuri cy’imodoka basohokamo itararohama bararokoka.

Icyakora uyu mugabo witeguraga ubukwe n’abandi bagore 2 baguye muri iyi mpanuka.Iki kiraro cyabereyeho iyi mpanuka cyari icy’imbaho ndetse giherutse gukorwa.

Umunyamideli witwa Darya Kornilova w’imyaka 25 wanabaye igisonga cya mbere muri Miss Primorye 2012 yari muri iyo modoka ariko yararokotse.Yagize ati “Ndacyariho.Nabashije kurokoka impanuka nyuze mu idirishya ry’inyuma ry’imodoka.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175